00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda habazwe abarwayi b’umwijima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2023 saa 07:01
Yasuwe :

Inzobere zo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ku bufatanye n’izo mu Bufaransa ziyobowe na Prof Jean Marc Régimbeau, zabaze abarwayi ba mbere mu Rwanda bari barwaye umwijima.

Kuva tariki 18 Mata 2023, izo nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu nk’uko byatangajwe n’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ni ubuvuzi bukomeye buzwi nka Hepatoma-pancreatic-biliary Surgery, aho abanyarwanda babukeneraga byabaga ngombwa ko boherezwa mu mahanga.

Bivugwa ko ikiguzi cyo kubagwa umwijima mu mahanga cyageraga kuri miliyoni hafi 100 Frw, amafaranga atapfa kwigonderwa na benshi.

Ubu buryo bwifashishwa mu kuvura indwara zikomeye zifata inyama nk’umwijima, ibibyimba byo mu nda mu nda, kanseri n’izindi.

Col Dr Eugene Ngoga wo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe yavuze ko kuba ubu buvuzi bwatangiye gutangirwa mu Rwanda ari ingirakamaro kuko ari indi serivisi y’ingenzi yinjiye mu buvuzi bw’u Rwanda, bikaba bizanafasha abaturage kudakoresha amafaranga menshi.

Dr Ngoga yavuze ko byari bigoye ku barwayi b’umwijima bakeneye kubagwa, kuko boherezwaga hanze y’igihugu.

Yavuze ko kandi ikindi cy’ingenzi ari uko abaganga bo mu Rwanda bari kwigira ku bunararibonye bw’abo mu Bufaransa no muri Cameroun, mu kubaga abarwayi bafite indwara z’umwijima bakeneye ubwo buvuzi.

Prof Jean Marc Régimbeau wo mu bitaro Centre Hospitalier Universitaire d’Amiens byo mu Bufaransa yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima tariki 17 Mata, baganira ku buryo bafatanya gutangiza serivisi zo kubaga umwijima mu Rwanda.

Nibura buri mwaka isi ipfusha abantu basaga miliyoni bazize indwara z’umwijima.

Ubuvuzi bwo kubaga umwijima bwari busanzwe butangirwa mu mahanga
Izi nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu mu Rwanda bafite ibibazo by'umwijima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages