00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bus itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare i Nyabugogo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 June 2025 saa 02:40
Yasuwe :

Imodoka itwara abagenzi yagonze inyubako ikatirwamo amatike muri Gare ya Nyabugogo, ahakorera Sosiyete yitwa Zebra, urukuta rw’inyubako rugwira abari bayirimo.

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z’amanywa. Ambulance zahise zihagera kugira ngo zijyane kwa muganga abakomeretse na Polisi yihutira gutanga ubutabazi.

Umwe mu baturage babonye iyo mpanuka iba, yabwiye IGIHE ko iyo modoka yari iturutse i Muhanga, igeze i Nyabugogo igonga Coaster yari iri imbere yayo iri kugenda buhoro.

Ati “Kuko yo yari ifite umuvuduko mwinshi, yahise imanuka, igonga inzu. Hari uwo dukorana bamutwaye ameze nabi.”

Uwitwa Ngarambe yagize ati “Yakomeje ikubita inzu nta muntu yahitanye. Igikuta bishoboka ko cyaba cyagwiriye n’abantu. Impanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri.”

Undi witwa Ntambara Jean Bosco we yavuze ko iyo modoka yabanje kugonga iyari imbere yayo, ati “Imwe yamaze kugonga indi, ifata umuvuduko mwinshi irenga umuhanda, igonga urukuta. Abantu bakomeretse, abandi babajyanye kwa muganga.”

Zebra ikora ingendo zerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.

Uretse ibiro bya Zebra, hanagozwe inyubako y’ubucuruzi yacururizwamo telefoni ibyari birimo byose birangirika.

Ntabwo umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka n’ingano y’ibyangijwe biramenyekana.

Iyo mpanuka yabaye nyuma gato y’uko hari indi yari imaze kubera mu marembo ya Gare ya Nyabugogo aho Coaster yagonze umuntu umwe agahita yitaba Imana.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko imodoka yabanje kumukandagira ikirenge, akagwa hanyuma ikamunyura hejuru.

Ku bw'amahirwe bivugwa ko umushoferi yakomeretse bidakanganye
Imodoka yakoze impanuka ikagonga inyubako ya gare, na yo yangiritse cyane
Imodoka yakoze impanuka yahise ijyanwa mu igaraje
Nyuma y'impanuka ibinyabiziga bindi byakomeje akazi nk'uko bisanzwe
Iyi mpanuka yatumye umuvundo w'imodoka wiyongera
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yakomerekeyemo benshi
Abaturage bashungereye ari benshi
Igice cy'inzu yacururizwagamo telefoni zigezweho nacyo cyagonzwe
Abakozi ba Zebra bahise batangira kwegeranya ibyaba byarokotse
Ibyari mu nzu byose byangiritse cyane
Imodoka yagonze urukuta rugwamo imbere
Inzu yasenywe n'iyi mpanuka ni iyakatirwagamo amatike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages