Ibi biyobyabwenge byangiririjwe mu Mudugudu wa Nyakira, Akagari ka Bukwashuli Umurenge wa Kivuye. Ni ibyafatiwe mu Karere ka Burera muri iyi minsi icumi ya mbere y’uku kwezi turimo kwa Gashyantare.
Bamwe mu baturage bafatanyije n’izi nzego bavuga ko bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge kuko abo babonye babyijanditsemo byabahombeje cyane ndetse bamwe bikanabatwara ubuzima, bakagira inama urubyiruko kutarangazwa n’ababashuka bakabashora mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Mukundabantu Mediatrice yagize ati " Ibi biyobyabwenge byose mubona hano ni ibyafatanywe abantu baba baturutse ahandi batari ab’ino! Twe twamaze kumva ububi bwabyo kuko abenshi barafunzwe abandi byarabishe cyangwa bakicwa bari kurwanya abashinzwe umutekano kuko babaga barabaye nk’ibyihebe bakazirwanya"
"Turasaba abakiri bato kwirinda ababibashoramo ahubwo bagakora umushinga bagahabwa inkunga bakiteza imbere kuko ibyo gukora ni byinshi"
Rwanika Emmanuel na we yagize ati" Inaha twe turi abakozi kandi twamaze kumva ko nta terambere rituruka mu biyobyabwenge kuko ababifatanywe barahanwa ndetse bakanabimena bagahomba n’amafaranga baba bashyizemo, icyo nabwira abakiri bato ni uko bakora imirimo izwi yemewe ibateza imbere bakareka ibiyobyabwenge"
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Nkundineza yasabye aba baturage kutarebera igihe cyose babona ko hari abinjiza ibiyobyabwenge, bakajya batanga amakuru ndetse byaba ngombwa bakanabifatira kuko iyo babaretse bikinjira baba bangiza igihugu.
Ati "Ni ibi ni umutekano uba wahungabanye kandi murebera, iyo ubonye umurembetsi ava hakurya (muri Uganda), yinjiza ibiyobyabwenge cyangwa magendu ntutange amakuru uba wica igihugu cyawe, ibi byangiza umutekano n’ubuzima, ikindi mwibuke ko uzana ibi ashobora no kuzana ibindi, ntimukareberere igihe cyose hari gukorwa iki gikorwa kibi gutya"
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yagurutse ku ngaruka mbi ibiyobyabwenge bigira mu muryango Nyarwanda, asaba abagatuye guhindura aya mateka no guharanira kutazasubira inyuma.
Yagize ati "Buri wese azi ingaruka z’ibiyobyabwenge; abadamu muri aha murabizi kundusha, umugabo wabinyoye mwajyana mu mirima magatahana? Kubishyira mu bana bacu biduteza ubukene n’amakimbirane kuko ntibiga! Nta na rimwe abarembetsi bazihanganirwa kuko amategeko yacu ntatwemerera gukoresha ibiyobyabwenge"
Akarere ka Burera gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge biba byambutswa biva muri Uganda ihana imbibi nako, ibyinshi bikanyuzwa mu gishanga cy’Urugezi binjizwa n’abitwa abarembetsi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!