00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Hafunguwe amarerero y’abana b’ababyeyi bakora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 March 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera bakora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro bavuga ko bagiye kwiteza imbere nyuma yo gufungurirwa amarerero abiri yatanzwe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Amarerero yafunguwe mu birombe bya New Rugarama Mining yo mu Murenge wa Kagogo na Fifurwe Mining yo mu Murenge wa Rugendabare yo mu Karere ka Burera.

Yatwaye miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda akazafasha abana b’ababyeyi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bajyaga bahura n’imbogamizi zo gutakaza akazi mu gihe bari kwita ku bana babo abandi bakagwingira kubera kutitabwaho uko bikwiye n’izindi.

Ayo marerero yafunguwe yatanzwe n’ibigo bakoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Urugaga rw’amasendika y’abakozi bakora mu bucukuzi, REWU, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Gazi na Peteroli, RMB, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Bamwe mu babyeyi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavuga ko mu gihe babaga babyaye hari abatakazaga akazi kubera ko bahitaga bajya kwita ku bana babo, abandi bagasigira abana babo bakuru babo cyangwa abakozi, ugasanga batitabwaho neza.

Nyiraburiri Jeanne d’Arc, yagize ati “Turishimye kandi turashimira abatuzirikanye bakatwegereza iri rerero rigezweho. Mbere narabyaye mbura uko mbigenza ndangije ikiruhuko cyo kubyara mpita ngaruka mu kazi. Byarangoye cyane kuko nahise nshaka umukozi nkajya nzana umwana nkakora mpangayitse nkabura n’uburyo mwitaho. Ubu turakora nta kibazo tugahabwa n’igihe cyo kujya kwita ku bana kandi n’aho tuba twabasize usanga bitaweho neza."

Yankurije Marceline na we yagize ati “Ubu abana bacu bitaweho neza, turakora tukabazana tukabasiga hano mu irerero bakitabwaho natwe tugahabwa umwanya wo kuza kubonsa nabo bagakomeza ndetse aba bakuru bo baba bari kwigishwa ku buryo ubu nta gihe dutakaza ngo dute akazi kubera abana.”

Nyirangirimana Aloysie na we yagize ati “Ubu tugiye gutera imbere kuko dukora ubucukuzi nta kibazo cy’abana dufite kuko baba bari kwitabwaho uko bikwiye banigishwa. Turashima Leta n’aba batwegereje irerero kuko abana bacu bitabwaho nta kiguzi na kimwe duciwe.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abakozi bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, REWU, Mutsindashyaka André, ashima iyi gahunda kuko izatuma ababyeyi bakora akazi kabo neza batuje bagatanga umusaruro mu byo bakora bagatera imbere ubwabo, abo bakorera n’igihugu kigatera imbere.

Yagize ati “Turishimira iyi gahunda kuko izafasha ababyeyi kurushaho gukora batuje babashe no gukurikirana abana babo, batange umusaruro ufatika batere imbere ubwabo, bateze imbere abo bakorera ndetse n’igihugu muri rusange."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubucukuri bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi, Amb. Yamina Karitanyi, yashimye intambwe yatewe n’ibyo bigo agasaba n’ibindi bigo bikora ubucukuzi gushyirwamo amarerero afasha abana b’ababyeyi bakora mu bucukuzi umunsi ku wundi kuko aribwo buryo bwiza bw’iterambere rirambye ry’urwo rwego.

Yagize ati “Kugira ngo uru rwego rutere imbere birushijeho ni uko rwateza imbere n’abarukoramo, turishimira iyi gahunda yo gushyirwamo amarerero hafi ku bana b’ababyeyi bakora muri ubu bucukuzi. Turasaba n’ibindi bigo bikora ubucukuzi gushyirwamo amarerero nk’aya ari ku rwego rwabo agomba gufasha abakozi babakorera.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimye imikoranire myiza bafitanye n’u Rwanda n’inyungu iyi gahunda ifite asaba ubufatanye bwa buri wese mu kwita ku mikurire y’umwana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abantu bose bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro gushyiraho amarerero azajya afasha abana b’ababyeyi bakoresha kuko aribyo bitanga inyungu ihagije.

Yagize ati “Wafashije abana bato nta gihombo wagira mu buzima ndetse n’Imana yazabiguhembera. Turasaba abakora ubucukuri hirya no hino mu gihugu gushyiraho amarerero nk’aya azafasha abana bato b’ababyeyi bakoresha n’abaturiye aho bacukura, kurerwa no kwita ku buzima bwabo babarinda n’igwingira, bifitiye inyungu Igihugu cy’u Rwanda ariko cyane cyane mwebwe kuko abo mukoresha kandi bazasaza; mugomba rero gushyira imbaraga no mu bazabasimbura.”

Amarerero yafunguwe ku mugaragaro yatangiranye abana bagera kuri 66 b’ababyeyi bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, intego ikaba ari ugukomeza kwegereza ayo marerero ababyeyi n’abana haba ku bakora mu birombe bicukurwamo n’ababituriye bikaba byitezweho umusaruro wo gutuma abana batangirira igihe amashuri kandi bafite ubuhanga n’uburere, imikurire ikwiye no kugabanya imvune n’ibihombo ababyeyi bahuraga nabyo.

Minisitiri Gatabazi afungura ku mugaragaro gahunda y'amarerero mu bigo bicukura amabuye y'agaciro
Abo muri Rotary Club nabo bishimiye gushyigikira gahunda ay'amarerero mu Rwanda
Bamwe mu bacukuzi babangamirwaga nokutagira amarerero hafi
Minisitiri Gatabazi akina n'abana nyuma yo gutaha amarerero mashya
Amarerero afite byose bifasha ubwonko b'umwana gukanguka akiga neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages