00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 June 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Ndayishimiye Malick Bertrand uzwi nka Bulldogg yasimbuye Kevin Kade mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigiye kuzenguruka intara zose z’igihugu.

Bulldogg yashyizwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo nyuma y’uko Kevin Kade yasimbuye ashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cya ’Rwanda Convention’ kizaba ku wa 4 Nyakanga 2025 muri Amerika.

Iki kikaba ari nacyo gihe ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizatangira kuzenguruka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, cyane ko icya mbere kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025.

Bulldogg azafatanya n’abandi bahanzi barimo King James, Riderman, Ariel Wayz, Kivumbi King, Juno Kizigenza na Nel Ngabo.

Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.

Ku wa 26 Nyakanga 2025 bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.

Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages