00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abasirikare bari mu myitozo ya JA23 batanze ubuvuzi ku basaga 700

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 February 2023 saa 09:50
Yasuwe :

Abasirikare bari mu myitozo ihuriweho n’ibihugu byinshi izwi ku izina rya ‘Justified Accord 23 (JA23)’ batanze ubuvuzi ku baturage756 ku buntu mu Karere ka Bugesera, ku Kigo Nderabuzima cya Muyange.

Iki gikorwa cy’iminsi ibiri kiri gukorwa n’abasirikare u Rwanda rwakiriye baturutse mu bihugu bya Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba biyongera ku b’u Rwanda bose hamwe bakaba ari abaganga bagera ku 150. Mu myitozo yabo harimo n’ijyanye no kuvura abarwayi cyangwa kubatabara.

Ibindi bihugu biberamo imyitozo ya JA23 birimo Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda. Yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023.

Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n’ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n’abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages