00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe mudasobwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 January 2022 saa 10:34
Yasuwe :

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose tugize Akarere ka Bugesera, bahawe mudasobwa zitezweho kubafasha kwihutisha serivisi baha umuturage no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha raporo basabwa.

Ni mudasobwa zatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 zishyikirizwa abo mu tugari 71 tugize Akarere ka Bugesera mu gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel.

Nyuma yo guhabwa izi mudasobwa, aba bayobozi bavuze ko hari serivizi nyinshi batabashaga gutanga zirimo nk’iz’irangamimerere, gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe n’izindi nyinshi zadindiraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza gaherereye mu Murenge wa Rilima, Murebwanayo Leatitie, yavuze ko mudasobwa yahawe igiye kumufasha kwihutisha serivisi zirimo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe n’izindi serivisi bakundaga kumwaka.

Yagize ati " Nzihutisha gahunda yo gushyira abaturage mu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe ndetse no gutangira raporo ku gihe muri rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyintambwe gaherereye mu Murenge wa Rweru, Hategekimana Jean Marie Vianney, we yavuze ko mudasobwa yahawe igiye kumufasha mu kwihutisha serivisi baha umuturage. Yashimiye Umukuru w’Igihugu, amwizeza gukora akazi neza kuko ibyangombwa byose abifite.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha abanyamabanga Nshingwbikorwa b’utugari mu irangamimerere no kwihutisha akazi mu tugari bayoboye.

Yagize ati "turi mu gihe cy’ikoranabuhanga aho tugomba kwihutisha ibikorwa byacu by’ubumenyi n’ubumenyingiro hagomba gukoreshwa ikoranabuhanga ririmo ububiko bwa mudasobwa kuko mudasobwa zirimo gukoreshwa mu irangamimerere, mu kubika amakuru neza. Ni ibintu twashimye kandi tugashimangira ko ibikorwa bikorwa neza, bakazifashishwa umunsi ku munsi kugira ngo n’ubundi banoze imikorere n’imikoranire.”

Mu bikorwa izi mudasobwa zizifashishwamo harimo kwandika abana bavukiye mu rugo, kwandukura abitabye Imana batarengeje iminsi 30, hari kandi mu kuzikoresha muri gahunda yo kurangiza imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no kuzifashisha mu guha serivisi nziza umuturage.

Itegeko rishya rigena ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari aba ari umwanditsi w’irangamimerere, kumuha mudasobwa bizamufasha mu kunoza akazi ke neza no kwihutisha zimwe muri serivisi zadindizwaga n’uko bamwe batagiraga mudasobwa.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera bahawe mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages