Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi, yabwiye IGIHE ko abagize Sauti Sol bamubonye mu kabyiniro k’i Nairobi aho yari yaririmbye bihura n’uko bari barigeze kuvugana, bahita biyemeza gukora iyi ndirimbo.
Amafoto yasohotse agaragaza Bruce Melodie wari uherekejwe na Producer Madebeats bari kumwe na Sauti Sol muri studio, amakuru ahari agahamya ko umushinga barimo uza kuba warangiye vuba.
Uyu muhanzi ari gukorera urugendo rwe muri Kenya guhera ku wa Kane tariki 10 kugeza ku wa 15 Werurwe 2022.
Afite ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye bikomeye muri Kenya birimo Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.
Bruce Melodie yerekeje muri Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize uri mu bagezweho muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!