00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yatanze inkunga yo kwita ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro (Amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 April 2023 saa 10:37
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo 33 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho yatanze miliyoni 10 Frw azakoreshwa mu kurwitaho.

Ni ibikorwa iyi banki yateguye ku wa 14 Mata 2023 bibera ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali nyuma ikurikizaho guha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iyo nkunga iyi banki yatanze izanifashishwa mu kwita ku Busitani bwo Kwibuka bubumbatiye amateka agaragaza ibihe Abatutsi banyuzemo mu 1994.

Abakozi ba BPR Bank Rwanda n’abayobozi babo basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe n’Ingabo za Loni [MINUAR], basigirwa Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana, babajyana i Nyanza kubicirayo.

Beretswe ko byari biteganyijwe ko bicirwa SONATUBES ariko uwari Perefe w’Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse, abonye ko byabatamaza ategeka ko iyo myanda (ni ko yitaga Abatutsi) yajyanwa ku yindi i Nyanza, cyane ko ari ho yakusanyirizwaga.

Barabajyanye, Interahamwe zigenda zicamo bamwe cyane ab’intege nke, bagejejweyo kuko bari benshi, baterwamo za grenades, nyuma Interahamwe zibiraramo n’imihoro zihorahoza abagihumeka.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 "ni kimwe mu bihe by’umwijima mu mateka y’u Rwanda no mu y’ikiremwamuntu muri rusange."

Ati "Nubwo [Abatutsi] banyuze mu bihe bikomeye, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange bagaragaje igisobanuro nyacyo cy’ubutwari n’ubudaheranwa.”

Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri wese guharanira ahazaza heza aho abantu bose babaho bahabwa icyubahiro gikwiriye, hatitawe ku mateka yabo, idini n’ubwoko bwabo.

Ubwo Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yacanaga urumuri rw'icyizere
BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo ndetse inunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Imiryango y'abahoze ari abakozi ba Banque Populaire du Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaje kwibuka ababo
Abakozi ba BPR Bank Rwanda batambagijwe Ubusitani bwo Kwibuka
Abakozi n'Abayobozi ba BPR Bank Rwanda basobanuriwe inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo ubwo bahigwaga ijoro n'amanywa
Ubwo Visi Perezida wa IBUKA, Louis de Montfort Mujyambere, yunamiraha abahoze ari abakozi ba BPR Bank Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yashyiraga indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Imiryango y'abahoze ari abakozi ba BPR Bank Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro no mu bindi bice by'Akarere ka Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku budaheranwa bakomeje kugaragaza, abizeza ko banki izakomeza gufatanya na bo mu rugendo rwo kwiyubaka
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, avomerera igiti bateye mu Busitani bwo Kwibuka
Abakozi n'abayobozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda bateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka
BPR Bank Rwanda yateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka buri ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro yagaragaje uko Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro bishwe urw'agashinyanguro mu maso y'abari abayobozi icyo gihe
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yagaragaje ko iyi banki itazahwema mu gufatanya n'Abanyarwanda kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri
Ubwo Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi
Visi Perezida wa IBUKA, Louis de Montfort Mujyambere, yakira sheke ya miliyoni 10 Frw yahawe n'Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages