00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanu n’umupolisi mu butabera bazira gukubita umuntu bikamuviramo urupfu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 May 2013 saa 07:22
Yasuwe :

Mu cyumweru gishize havuzwe amakuru ku rupfu rwa Safari Jean Claude, rwakomotse ku ikubitwa rikomeye ryavuyemo urupfu aho hatunzwe agatoki abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze, n’umupolisi Supt. Habarintwari Vincent ubu bari imbere y’ubutabera.
Ibyo byabereye mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Gashyantare 2013. Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faycal.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa (…)

Mu cyumweru gishize havuzwe amakuru ku rupfu rwa Safari Jean Claude, rwakomotse ku ikubitwa rikomeye ryavuyemo urupfu aho hatunzwe agatoki abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze, n’umupolisi Supt. Habarintwari Vincent ubu bari imbere y’ubutabera.

Ibyo byabereye mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Gashyantare 2013. Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faycal.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege, yadutangarije ko abagize uruhare mu rupfu rwa Safari bose bari mu maboko y’ubutabera. Yagize ati “Abakoze amakosa bose twarabakurikiranye ubu bari mu maboko y’ubutabera. Abo icyaha kizahama bose bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.”

Nk’uko ACP Badege yakomeje abidutangariza nta n’umwe ugomba gukingirwa ikibaba. Agira ati “Muri iyi dosiye kimwe n’izindi zose, nta n’umwe twakingiye ikibaba, kabone n’ubwo yaba umwe mu bapolisi. Dosiye zarakozwe zihabwa ubushinjacyaha, buri wese azaryozwa uruhare yagize mu rupfu rubabaje rw’uyu musore. Usibye ababitangaje ukundi, umubyeyi we azi uburyo abayobozi ba Polisi y’u Rwanda bahaye agaciro iperereza.”

ACP Badege yadutangarije ko ubu abakekwaho icyaha bose bari mu maboko y’ubutabera. Abo ni Hareruya Emmanuel, Munyaneza Theogene, Mutabazi, Bimenyimana Christophe bari ku irondo. Hari kandi Supt. Habintwari Vincent Umupolisi ku Kicukiro na Hakizimana Ephron umuturanyi. Badege agira ati “Nta n’umwe wakingiwe ikibaba, Polisi yarangije akazi kayo k’ubugenzacyaha.”

ACP Badege akomeza atangaza ko Polisi ishimangira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu akaba ari yo mpamvu uwo mupolisi na we agomba guhanirwa icyaha yakoze, kandi hagomba kubahirizwa amahame agenga akazi.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangaje, mu ibaruwa Epiphanie Mukakimenyi, umubyeyi wa Nyakwigendera yandikiye Polisi, yasabye ko hakorwa iperereza kandi abishe umwana we bagashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 15 Gashyantare 2013 ubwo abashinzwe irondo bahagarikaga nyakwigendera Jean Claude Safari, ngo bamukekagaho kwiba "Retroviseur.” Uyu musore ngo baramukubise bikomeye ndetse bamushyikiriza umupolisi witwa Supt. Vincent Habintwari nawe ngo wongeyemo kugeza ubwo nyakwigendera bamujyanye mu bitaro yitaba Imana kuwa 9 Mata, 2013.

Amakuru aturuka mu Bushinjacyaha yemeza ko uyu mupolisi atazakurikiranwa ku cyaha cyo kwica ahubwo azakurikiranwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha Mukurarinda Alain yabitangarije Izuba Rirashe. Yagize ati "Akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, ariko iperereza riracyakomeje kuko hari n’abandi bagomba kubazwa.”

Mukurarinda Alain we yavuze ko Supt. Vincent Habintwari yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2013, kandi ko bwemerewe iminsi itarenga irindwi bufunze ukurikiranweho icyaha.

Hejuru ku ifoto:Safari Jean Claude wishwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages