Ni umuhango wabaye ku wa 19 Mata 2023, witabirwa n’abayobozi b’iyi banki, ab’akarere ndetse n’aba Ibuka muri Musanze.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Bank of Africa ushinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, Samuel Nkubito, yavuze ko buri mwaka iyi banki iremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa bitandukanye ariko ubu yahisemo gutanga inka nk’ikimenyetso cy’ubumwe.
Yagize ati “Inka ni igihango mu muco wa Kinyarwanda. Ibirenze ibyo kandi ikaba isoko y’ubukungu mu buryo butandukanye. Turashaka kubigira umuco aho no mu myaka itaha tuzajya dutanga inka ku barokotse Jenoside mu buryo bwo gufasha Leta muri gahunda ya Girinka.”
Yavuze ko bahisemo kugana mu Karere ka Musanze kuko mu gihe cya Jenoside iki gice cyari indiri y’ubutegetsi bwacuze umugambi wa Jenoside ndetse bukawushyira mu bikorwa, bagasanga ko kuremera abahatuye ari ikimenyetso cyiza cyo kubafata mu mugongo.
Yanenze abacuruzi n’abakoraga muri za banki aho kubaka igihugu no gutabara abicwaga bashoye imari yabo mu kugura intwaro no gutera inkunga abateguraga Jenoside agaragaza ko bo bagomba kuziba icyo cyuho.
Ati “Kwica abakiliya bawe ni ikibazo gikomeye. Banki yakabaye irengera inyungu z’abakiliya bayo bose kuko aba ari bo batumye ibaho. Mu 1994 si ko byagenze, abo muri za banki bishe abakiliya babo ntibita ku kamaro bari babafitiye.”
Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Musabyimana Kalisa Claude, yavuze ko ibikorwa bya Bank of Africa bisubiza abarokotse Jenoside mu ruhando rw’iterambere nk’abandi Banyarwanda bose.
Ati “Iyo tubonye umuntu utwegera akaremera abarokotse Jenoside kwa kwiheba kuragabanuka. Muri iyi minsi hari ikintu cy’ihungabana, iyo rero nk’uwarokotse Jenoside afite ubukene, ibikomere yatewe na Jenoside birushaho gukomera.”
Niyongira Immaculée, wo mu Murenge wa Kimonyi wahawe inka, yavuze ko ari bwo bwa mbere kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa abonye itungo, agashimira cyane Bank of Africa yabigizemo uruhare.
Ati “Kubona iyi banki yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikikura amafaranga yayo ikaturemera ni ibintu byandenze. Nkanjye ni bwo bwa mbere mbonye inka. Nkunda amata bikabije. Ubu ngiye kuzajya nywa ayavuye iwanjye. Izamfasha kwiteza imbere no kudakomeza guheranwa n’amateka. Nayise Inka y’Ineza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imiyoborere Myiza, Twizerimana Clement, yavuze ko abarokotse ari icyiciro cy’Abanyarwanda kigomba kwitabwaho by’umwihariko kubera amateka banyuzemo.
Ati “Kuri ubu ntibari ku rwego bakabaye bariho ariko hari gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zigamije kubateza imbere, noneho twabona n’abafatanyabikorwa nk’aba bikarushaho kutwunganira.”
Yavuze ko Abanyarwanda nubwo banyuze mu mateka ashaririye badakwiriye guheranwa na yo ahubwo bagomba kwiyubaka bagaharanira gutera imbere, ibizafasha guhinyuza abagize uruhare muri Jenoside bumvaga ko Abatutsi bazazima.
Ahahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, hiciwe Abatutsi baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke), abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahahungiye bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuhabarindira.
Ku wa 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari Superefe, Nzanana, Interahamwe zabishe zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko.
Kuri ubu iyo nyubako yahoze ari urukiko yahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi aho rushyinguwemo Abatutsi bagera kuri 800.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze na IBUKA basaba uwaba azi amazina y’Abatutsi bishwe gufasha mu kuyatanga mu buryo bwo kubika ibimenyetso kuko abazwi ari bake cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!