00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2025 saa 09:04
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Aba batawe muri yombi ni Rubangisa Antoine Suleiman na Imanzi Fahd Ali Sud, batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’ usanzwe inyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini rya Islam.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi tariki ya 10 Kamena 2025.

Ati “Batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, bakekwaho ibyaha bakoze binyuze mu biganiro bacishaga kuri shene ya YouTube yabo ‘Dawa Rwanda TV’ bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha no gukoresha imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.”

Dr. Murangira yavuze ko ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

RIB yibukije abantu ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukoreshwa mu bikorwa bigamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda cyangwa ibikorwa bigize ibyaha, ahubwo ko zikwiriye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahirije amategeko.

Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages