Ibi byabaye Saa Kumi za mu gitondo ku wa 14 Nyakanga 2025, muri Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’Umudugudu wa Yove mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri.
Ibi byabaye nyuma y’aho aba baturage bagera kuri 15 binjiye muri Pariki bitwaje intwaro gakondo bakagerageza kurwana n’abashinzwe umutekano wa pariki, bakarasamo babiri.
Bigirimana Egide uri mu barashwe yitabye Imana ageze mu Bitaro bya Bushenge naho undi warashwe ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora byombi byo mu Karere ka Nyamasheke.
Polisi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Iti "Mu ijoro ryakeye ahagana Saa Kumi n’Igice abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n’imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ubwo bari bahagaritswe n’abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara ahubwo barabagota barabarwanya nibwo harashwe babiri abandi barahunga.”
“Abarashwe bajyanywe mu bitaro bya Bushenge aho umwe muri bo yaje kwitaba Imana. Twihanganishije umuryango wabuze uwabo kandi iperereza ryatangiye kuri iki kibazo".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakoranye inama n’abaturage bwihaganisha umuryango wabuze uwabo, bunasaba abaturage kwirinda kuvogera iyi pariki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!