Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry’urwego rw’ubutabera mu Karere rigeze.
Iyi nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka rigeze. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro byafashwe.
Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n’ingingo ya 126 y’amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y’ibihugu bigize EAC.
Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda. Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw’u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.
Iyi nama yahawe insangamatsiko igira iti “Uruhare rw’Ubucamanza mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera bushingiye ku bidukikije hagamijwe amajyambere arambye muri Afurika y’Uburasirazuba.’’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!