00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arusha: Kapiteni Segahutu yahakanye kwica Uwiringiyimana Agatha

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 10 May 2013 saa 12:49
Yasuwe :

Mu rubanza rukomeje kubera Arusha muri Tanzania humvwa ubwiregure bw’abasirikare bane baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kapiteni Segahutu yahawe umwanya avuga ko igifungo yasabiwe kidafite ishingiro asaba kugirwa umwere.
Kapiteni Innocent Segahutu yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo gushinjwa ko ari we wari uhagarariye abasirikare bari bafite ibimodoka bya Burende byagombaga kurinda Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside, aha agashinjwa ko ibi bimodoka byazanywe (…)

Mu rubanza rukomeje kubera Arusha muri Tanzania humvwa ubwiregure bw’abasirikare bane baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kapiteni Segahutu yahawe umwanya avuga ko igifungo yasabiwe kidafite ishingiro asaba kugirwa umwere.

Kapiteni Innocent Segahutu yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo gushinjwa ko ari we wari uhagarariye abasirikare bari bafite ibimodoka bya Burende byagombaga kurinda Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside, aha agashinjwa ko ibi bimodoka byazanywe mu Mujyi kugira ngo bahitane uwari Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agatha n’abasirikare 10 b’Ababiligi.

Mu gihe cya Jenoside, Kapiteni Segahutu yari ahagarariye abasirikare bagombaga gutunga izi modoka, aho zagombaga kurinda ahantu hakomeye, nko kwa Perezida, kuri Banki Nkuru y’igihugu no kuri Radio Rwanda.

Kapiteni Segahutu yiregura, avuga ko mu gihe Minisitiri Agatha atari bugufi y’aho yari atuye, bityo n’urupfu rwe atazi uko rwagenze, na ho ku iyicwa kw’abasirikare 10 b’Ababiligi, Segahutu avuga ko icyo gihe atamenye ababishe kuko ngo atashoboraga kumva ibirimo kubera muri Camp Kigali, kandi n’ubushinjacyaha bukaba budatanga ibimenyetso bifatika bimushinja.

N’ubwo Segahutu avuga atyo, Abacamanza bavuga ko hari abantu bategekwaga na we, bigambye ko ari bo bahitanye aba bantu, bityo akaba ari we ugomba kubiryozwa, ariko we akavuga ko abacamanza barimo kugendera ku bihuha gusa kandi mu rukiko bitakagombye kubaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare bagomba guhabwa ibihano bikomeye kuko bahitanye imbaga y’Abatutsi mu Mujyi wa Kigali.

Abasirikare bashinjwa muri uru rubanza, ni Augustin Ndindiriyimana, François-Xavier Nzuwonemeye, Innocent Segahutu na Augustin Bizimungu. Abacamanaza bagiye kwiherera bakazatanga umwanzuro vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages