Ku wa 11 Kanama 2025, Amb Mbabazi abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yasinye mu gitabo cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana, cyandikwamo ubutumwa bwo kwifatanya n’icyo gihugu, mu rwego rwo kwerekana ubufatanye bw’u Rwanda mu bihe by’icyunamo.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 6 Kanama 2025, ubwo indege ya kajugujugu yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuas. Iyi ndege yaje kubura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.
Iyo mpanuka yahitanye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed, Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w’Ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress na Muniru Mohammed wari Umujyanama w’Igihugu mu by’Umutekano.
Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa amakuru avuga ko agasanduku k’ibanga (black box) kamaze kuboneka ndetse katangiye no gukorwaho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!