00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abagore bibukijwe ko kuba umuyobozi bitavuze kureka inshingano zo mu rugo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 January 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Abagore batorewe kuba abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, bagiriwe inama yo kuzuza neza inshingano batorewe, bibutswa ko kuba umuyobozi bitavuze kureka inshingano zo mu rugo.

Babibwiwe ku wa 31 Ukuboza 2021 mu mahugurwa bateguriwe n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, agamije kubongerera ubumenyi kugira ngo bazuzuze inshingano zabo. By’umwihariko hibanzwe ku kureba ibibazitira mu buyobozi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne d’Arc, yavuze ko amahugurwa n’inama abagore bahabwa abafasha kugira gahunda ihamye no kumenya uko buzuza inshingano zabo z’akazi kandi bagakomeza no kwita ku ngo zabo.

Yagize ati “Amahugurwa nk’aya afasha abagore binjiye mu nshingano kumva uburyo bakora imirimo ivunanye itandukanye bafite biboroheye kuko beretswe uko bakora igenamigambi no kumenya gushyira imbere ibikomeye ibindi bikaza bikurikira.”

Yasabye abagore bashya binjiye mu buyobozi kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye, abibutsa ko kuba umuyobozi bitavuze ko bagomba kureka inshingano zo mu rugo zibareba.

Ati “Icya mbere tubasaba ni uko batumva ko byacitse bafite ibintu byinshi, mu myumvire yabo babanze bumve ko ari ibintu bishoboka. Hanyuma bakamenya ko batazava ku nshingano z’umugore mu rugo kuko babaye abayobozi, icyo nacyo turakibakangurira.”

Yabibukije ko kujya mu buyobozi ari inshingano zikomeye bityo bagomba kuzuzuza neza kuko bazabibazwa.

Ati “Ikindi nanone umuntu akumva ko ibyo yatorewe ahari igihe azabibazwa. Ntabwo uzavuga ngo nari nagiye mu nshingano zo mu rugo iwanjye ngo ni yo mpamvu ntakoze imirimo natorewe.”

Mu biganiro bagiranye abagore bagaragaje ko bungutse byinshi kandi icyizere cyo kuzuza inshingano cyiyongereye.

Masengesho Marie Rose watowe mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru ati “Ibiganiro baduhaye byamfashije gutinyuka kuko numvaga nitinye muri njyewe nkumva kuyobora bigoye. Ubu ndumva icyizere nifitiye cyiyongereye kandi batugiriye inama yo kwicisha bugufi no gukorana neza n’abo tuyobora.”

Yakomeje avuga ko mu byo agiye gukora, azarushaho kujya inama n’umugabo we kugira ngo urugo rwabo rube intangarugero mu byiza, bitume n’abaturage babareberaho.

Abagore batorewe kuba abayobozi bagaragaje ko mu bibabuza kuzuzuza neza inshingano harimo imyerere y’amadini n’amatorero basengeramo, abo bashakanye batabaha umwanya ndetse na bamwe bakitinya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, yavuze ko guhugura abo bagore bigamije kubongerera ubushobozi kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’ubuyobozi bafite.

Yavuze ko ibibazo byagaragajwe nk’imbogamizi ku bagore zituma batuzuza inshingano zabo, nabo babibonye mu bushakashatsi bakoze bityo bakaba basanga umuti wabyo ari ibiganiro n’ubukangurambaga.

Ati “Mu biganiro n’amahugurwa Pro-Femmes Twese Hamwe itanga harimo no guhuza izo nzego zitandukanye zirimo n’amadini n’amatorero kugira ngo tubiganireho kuko usanga bikomoka rimwe na rimwe ku bumenyi cyangwa imyumvire mikeya. Ibyo ni ibintu tuzakomeza gukoraho twigisha tunaganiriza ibyo byiciro bitandukanye, ariko n’amahugurwa ku nzego zitandukanye agatangwa.”

Yavuze ko kuri ubu baganiriye n’abagore bari mu nshingano z’ubuyobozi ariko ubutaha bazaganira na bo bari kumwe n’abo bashakanye kugira ngo na bo basobanukirwe uruhare bafite mu gutuma abagore babo buzuza inshingano batorewe.

Abagore 85 bitabiriye ayo mahugurwa yabereye i Huye baturutse mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ikoreramo aritwo Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe na Huye.

Abagore bagaragaje ko kwigirira icyizere ari cyo cya mbere
Abagore bibukijwe ko kuba umuyobozi bitavuze kureka inshingano zo mu rugo
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda akaba n'Umujyanama muri Pro Femmes Twese Hamwe, Ingabire Marie Immaculée, na we yatanze ikiganiro
Mu bitekerezo byatanzwe bagaragaje ko amahugurwa bahawe yabagiriye akamaro
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne d’Arc, yavuze ko amahugurwa n’inama abagore bahabwa abafasha kugira gahunda ihamye no kumenya uko buzuza inshingano zabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, yavuze ko guhugura abo bagore bigamije kubongerera ubushobozi kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’ubuyobozi bafite

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages