Usibye kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard); Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ndetse yapfuye yari Umugenzuzi Mukuru wa RDF.
Lt Gen Jacques Musemakweli yasize umuryango ugizwe n’umugore n’abana bane.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Jacques Musemakweli wari Captain, yari umuganga ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.
Umwe mu bazi neza Lt Gen Musemakweli yabwiye IGIHE ko yari mu buyobozi bwa APR itangira, gusa ntibari bazi ko izakomera kuko byari uburyo Gen Paul Kagame wayoboraga ingabo za APR icyo gihe, yari ashyizeho bwo kwidagadura mu gihe hari imishyikirano intambara ihagaze ho gato.
Mu gushinga iyi kipe, hatoranyijwe abasirikare muri batayo zitandukanye hitegurwa umukino wahuje APR n’urubyiruko rwahuzaga amashyaka atavuga rumwe na Habyarimana rwagiye gukina ku Murindi.
Musemakweli na we yari mu bakurikiranaga ibikorwa by’iyi kipe ariko umuyobozi mukuru yari Umukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi. Musemakweli yarakinaga kandi ari n’umuyobozi, ibyatumaga afatwa nk’aho ayiyoboye kuko yabonekaga mu bakinnyi kandi ari no mu buyobozi.
Abayireberaga kugeza igeze i Kigali mu 1994 ni Caesar Kayizari, Musemakweli na Ngenzi Eustache witabye Imana mu 2008.
Nyuma y’umukino wahuje Inkotanyi n’urubyiruko rw’amashyaka ataravugaga rumwe na Leta, Gen Paul Kagame yategetse ko ikipe igumaho hagashyirwaho ubuyobozi bwayo buhamye abakinnyi bakagumana.
Caesar Kayizari ni we wabaye Perezida, Musemakweli aba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager).














































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!