Iki kiganiro cyibanze cyane ku mutekano w’igihugu cyitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Cyitabiriwe kandi n’abahoze ari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) Fred Ibingira, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo n’abandi.
Mu ijambo Perezida Kagame yabagejejeho, yagaragaje ko nta muntu ugomba kugena uko u Rwanda rubaho, asaba Ingabo z’u Rwanda kugaragariza ukuri abaruharabika.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwigenera uko babaho, ati “Icyo bivuze ni uko twebwe nk’abantu twigenera twibeshaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.”
Kimwe mu bindi Perezida Kagame yakomojeho ni urugamba umutwe wa AFC/M23 umazemo igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu Burasirazuba bwa RDC, abantu bavayo batubwira ko ibintu bimeze neza ubu muri za Goma, Rutshuru ukamanuka za Bukavu no mu nkengero z’aho hose. Ubuzima bumeze neza ubu kurusha uko bwari bumeze mbere y’ibi bijya kuba.”
Yakomeje ashimangira ko hari abatemera uku kuri kubera inyungu runaka.
Yanenze abakomeza gusiga icyasha Ingabo z’u Rwanda, bavuga ko zikora ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyo ziza kuba ari abicanyi, zari guhera ku bacanshuro bahawe inzira, nyuma yo gutsindwa urugamba mu Mujyi wa Goma.
Ati “RDF n’iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n’abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y’inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?”
Dore amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze icyo gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!