00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima w’abazatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 30 August 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Abaturage bazimurirwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, batangaje ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka kubera imishinga batangiye kugezwaho irimo icyanya cy’imboga n’imbuto gikoresha ikoranabuhanga.

Uyu mudugudu w’icyerekezo wa Rurembo byatangajwe ko uzatwa miliyoni 3,4$ ugatwara hegitari 8, ukaba uzatuzwamo imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y’ibirungu, ahateganyijwe umushinga wo kwagura pariki.

Bamwe mu baturage bazawutuzwamo batangaje ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu budahwema gutekereza ku mibereho myiza y’abaturage, aho batekereje ko bakwiye kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo.

Umwe mu baturage yagize ati “Inyungu tuzakuramo ya mbere, ni uko tuzatuzwa ahantu heza kandi tukabona uburyo bwo guhinga, tukabona umusaruro uhagije, binyuze mu mahugurwa twahawe.”

Bakomeje bashimangira ko bigishijwe guhinga ku butaka buto kandi bakabona umusaruro ushimishije, bagatangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza.

Ikigo gihinga indabo, imboga n’imbuto, gikoresha ikoranabuhanga giherereye aho uyu mudugudu uzubakwa kikaba kiri k’ubuso bwa meterokare 1.250.

Uyu mudugudu uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba n’uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.

Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n’ibindi bice bitatu birimo icy’ubuhinzi, icy’ubworozi n’icyubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Ndabamenye Telesphore, yasabye abaturage kubyaza umusaruro imishinga iteganyijwe muri uyu mudugudu.

Imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y'Ibirunga bishimiye ko bazimurirwa mu mudugudu mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages