00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba Goma na Rubavu bemeranyijwe ubufatanye mu kurwanya magendu n’ubujura

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 March 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Abayobozi ku ruhande rw’Umujyi wa Goma na Rubavu bumvikanye gukorera hamwe bagafasha abaturage mu kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka barwanya magendu n’ubujura ku mpande zombi.

Ibi byemejwe mu nama yahuje aba bayobozi ku mpande zombi yabereye mu Mujyi wa Goma aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yari yasuye mugenzi we w’Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Kabeya François Makosa.

Muri iyi nama bemeje gushyiraho uburyo bwo guhuza imikoranire bagahana amakuru ku buryo bwa hafi bareba imbogamizi zishobora kubangamira ubucuruzi bwambukiranya umupaka no gukorera hamwe mu kurwanya magendu n’ubujura.

Commissaire Superieur Kabeya François Makosa yavuze ko iyi mikoranire igomba guhoraho bikagera ku iterambere ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Ati “Iyi mikoranire nifuza ko yavamo umurongo w’ibiganiro bihoraho bizana amahoro n’umutekano biganisha ku iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse agendeye ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo aho abaturage ba Goma bahungiye i Rubavu yavuze ko amateka yerekana ko hari byinshi bakwiye gukorera hamwe.

Nk’uko imibare ituruka mu Karere ka Rubavu ibigaragaza kuri ubu abambuka ku mupaka muto wa Petite Barrière ni 13.800 mu gihe mbere ya Covid-19 hambukaga 55.000 ku munsi.

Ku mupaka wa La Corniche (Grande Barrière) hambuka abantu hagati ya 800 na 1200 mu gihe hanyuraga hagati ya 8000 na 10.000 na ho umupaka wa Kabuhanga ho hanyura abantu hagati ya 400 na 600 ku munsi.

Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu biganiro bigamije kunoza imikoranire
Intumwa z'u Rwanda zakiriwe ku mupaka munini
Commissaire Superieur Kabeya François Makosa yavuze ko iyi mikoranire igomba guhoraho bikagera ku iterambere ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange
Meya Kambogo yatemberejwe Umujyi wa Goma
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko Nyiragongo yerekanye ko Imijyi yombi igomba gufatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages