00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasuye inzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi barenze bihumbi 190 mu 2024

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 May 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje umubare w’abasura Inzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi mu 2023 wenda kwikuba kuba kabiri kuko zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kurushaho.

Ni inzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu Bugesera, urwa Murambi muri Nyamagabe ndetse n’urwa Bisesero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Minubumwe yatangaje mu 2022 izo nzibutso enye zitarashyirwa mu Murage w’Isi abazisuye barengaga ibihumbi 101, muri bo abanyamahanga bari 54.845 naho Abanyarwanda ari 46.600.

Nyuma yo kuzishyira mu Murage w’Isi mu 2024 umubare w’abasura izi nzibutso warazamutse urenga ibihumbi 193

Muri abo abanyamahanga bo bikubye inshuro zirenga ebyiri kuko barenze ibihumbi 120 mu gihe Abanyarwanda bo barenga ibihumbi 73.

Umuyobozi ukuriye ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minubumwe, Ingabire Veneranda yabwiye RBA ko ukwiyongera kw’abanyamahanga bazisura ari umusaruro wo kuba zarashyizwe mu murage w’Isi.

Ati “Ubwiyongere bw’abanyamahanga basura inzibutso za Jenoside bwiyongeyeho 54.2%. Bivuze ko inzibutso zamenyekanye abantu batinyuka kuzisura kuko twavuze akamaro kazo. N’Isi yafashe inshingano zo kuvuga akamaro kazo no gushishikariza abantu kuzisura.”

Mutesi Lydie ukorera Umuryango Aegis Trust [ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali] yavuze ko bongerewe ubumenyi n’ubushobozi bwo kwakira abantu benshi babagana.

Ati “Twahawe amahugurwa adufasha gukora kinyamwuga mu buryo buruseho ku buryo bifasha ya mateka yacu kuvugwa mu ireme rikwiye ku buryo n’agera n’ahandi ku Isi afasha icyo yakagombye gufasha.”

Ku itariki ya 20 Nzeri 2023 ni bwo inzibutso enye za Jenoside zashyizwe mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO).

Urwibutso rwa Murambi ruri muri enye zashyizwe mu murage w'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages