00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 10 bitabiriye gahunda ya ‘Smart Ibiruhuko’ mu 2025

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 September 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko gahunda ya ‘Smart Ibiruhuko’ yitabiriwe cyane mu birukuko bisoza umwaka ushize w’amashuri kuko abarenga ibihumbi 10 bahawe amasomo banahabwa impamyabumenyi zitandukanye mu by’ikoranabuhanga.

‘Smart Ibiruhuko’ ni gahunda ya MINICIT n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye yatangijwe muri Nyakanga 2025 aho ifasha abana bari mu biruhuko mu kubaha amasomo atandukanye mu by’ikoranabuhanga binyuze kuri murandasi.

Abanyeshuri bahabwa aya masomo bifashisha mudasobwa zo mu bigo by’amashuri no mu bigo by’urubyiruko ndetse abandi babasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bakayakurikira bari iwabo mu rugo.

Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga MINICT yatangaje ko ihuje n’icyerecyezo cy’Igihugu mu by’ikoranabuhanga.

Iti “Iyi gahunda ni igice kimwe kigize umushinga mugari wa Leta y’u Rwanda wo kuba mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko, bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga muri rusange.”

‘Smart Ibiruhuko’ kandi igamije gufasha abanyeshuri kubyaza umusaruro ibiruhuko bunguka ubumenyi bushya bazakenera cyane ejo hazaza byuzuzunya na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2) igamije kongerera Abaturarwanda ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bukenewe muri iki kinyejana cya 21.

MINICT igaragaza ko mu gihugu hose abagera ku 10.245 bitabiriye ayo masomo muri ibi biruhuko birangiye ndetse bahabwa impamyabumenyi zigera kuri 12,889 mu masomo atandukanye mu by’ikoranabuhanga bahawe.

Muri abo kandi harimo abagera ku 2.644 barangije amasomo menshi kurenza rimwe ari yo pamvu impambumenyi bahawe zirenga umubare wabo ndetse harimo abagera kuri 14 batsinze neza bahembwa ibirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa zigendanwa na tablets.

Muri ayo masomo harimo ubumenyi bw’ibanze mu by’ikoranabuhanga (Digital Literacy), gusesengura amakuru mu ikoranabuhanga, kubaka porogaramu za mudasobwa, gukoresha Ubwenge Buhangano (Applied AI), Python Essentials, JavaScript Essentials, Internet of Things (IoT), UI/UX Design, ndetse n’ayandi menshi atandukanye.

Abanyeshuri bitabiriye iyo gahunda bishimiye ubumenyi bakuyemo bamwe bavuga ko bizatuma bakomeza mu masomo ajyanye na ryo ndetse ko ubumenyi bungutse mu by’ikoranabuhanga bagiye kubwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Gahunda ya ‘Smart Ibiruhuko’, MINICIT ivuga ko ari imwe mu ntambwe ziganisha ku urugendo rw’u Rwanda rwo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gusigasira intambwe yatewe muri Smart Ibiruhuko; mu mashuri yisumbuye hagiye gutangizwa "Coding and Robotics clubs" aho abanyeshuri bazahabwa ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga rya coding no kubaka robots hagamijwe kwimakaza umuco wo guhanga udushya no gukemura ibibazo hifashijwe ikoranabuhanga.

Haziyongeraho kandi n’amahugurwa y’Icyongereza agenewe abanyamwuga mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bategurwe guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo no guhanga udushya.

Amasomo yatangwaga binyuze mu ikoranabuhanga
Abana bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye
Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahembwe mudasobwa
Gahunda ya Smart Ibiruhuko ihuje na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwigisha abakiri bato ikoranabuhanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda ndetse na Dominic Muntanga, Intumwa yungirije ya UNICEF Rwanda, urubyiruko mu mahugurwa ya Smart Ibiruhuko muri GS Rwamagana Protestant
MINICT ifatanya na Hong Kong poly U mu guteza imbere ubumenyi bw'ubwenge buhangano (AI) na Scratch Programming
Ku bufatanye bwa MINICT na Hong Kong poly U, muri ibi biruhuko hahuguwe abanyeshuri mu ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) na Scratch Programming

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages