00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abareganwa na Rusesabagina bavuze ku bihano bikakaye muri FLN byatumye batinya kwitandukanya nayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

Kuri uyu wa 14 Gicurasi hireguye Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, na Nshimiyimana Emmanuel baregwa kuba mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Mu kwiregura kwabo bagiye basobanura uko binjiye mu gisirikari n’uko bageze muri FLN kugeza bafashwe.

Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko ko yinjiye mu gisirikari cya FDLR-FOCA mu 2010. Amaze kugeramo ngo yahawe amahirwe yo gukomeza amashuri kuko yari yararangije atatu yisumbuye. Mu 2016 FDLR icikamo ibice yagiye ku ruhande rwa CNRD kuko ari yo yari ifite “umurongo yiyumvamo”.

Nshimiyimana yavuze ko muri Nzeri 2017 yahise ajya mu Ishuri rya gisirikari, arangiza ku wa 25 Werurwe mu 2018 aho yasobotse afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Yabwiye Urukiko ko kugira ngo yinjire mu gisirikari byavuye ku kuba abasirikare ba FDLR baraje bakabakura ku ishuri bakarifunga, barabatwara babinjiza mu gisirikari. Ngo babagezeho bafite imbunda “barabashimuta”. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ku kuba muri FLN, Nshimiyimana yavuze ko FDLR yacitsemo ibice yiga mu wa Gatandatu i Rutshuru, ahita ahava ahungira i Walikale.

Nyuma ngo yaje kuhava ajya gusura ababyeyi be i Masisi, maze afatwa n’abarwanyi ba CNRD “bayimwinjizamo”.

Ageze muri CNRD yahawe andi masomo yagejeje ku wa 25 Werurwe 2018. Nyuma y’aho yagiye muri Rutshuru gukorerayo imenyereza mwuga, ahamara amezi ane. Yahise ahabwa indi mirimo yakoze amezi atanu.

Uwashakaga gutoroka yahanishwaga inkoni 300 n’urupfu

Umucamanza Mukuru yabajije Nshimiyimana impamvu muri icyo gihe cyose atashatse uko yakwitandukanya n’iyo mitwe niba koko yarayinjijwemo ku gahato, avuga ko uwakekwagaho gutoroka yahanishwaga ibihano bibiri birimo “gukubitwa inkoni 300 n’urupfu.”

Yavuze ko yatinyaga ibyo bihano kandi yabonaga bishyirwa mu bikorwa.

Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko agifatwa na CNRD yabwirwaga ko bazakorana ibiganiro by’imishyikirano na Leta y’u Rwanda bagataha mu mahoro. Ngo UNHCR yaranababaruye ibaha ibyangombwa mu 2018, bizera ko “umurongo wa CNRD” babwiwe ari wo koko.

CNRD Nshimiyimana yabarizwagamo yaje kwihuza n’andi mashyaka bikora impuzamahashyaka yiswe ‘MRCD’ ifite umutwe w’ingabo witwa ‘FLN’.

Nshimiyimana we yavuze ko bamaze kwinjizwa muri FLN yari azi ko ari gukorera FLN na CNRD.

Umucamanza yabajije Nshimiyimana uko yamenye ibitero bya FLN, avuga ko beretswe amafoto y’imodoka yahiye “nko mu 2018”.

Abajijwe impamvu yamenye ibitero by’iterabwoba FLN yagabye ku Rwanda ntayivemo, yasubije ko bya bihano yakomeje kubitinya. Ati “ngumamo ndengera agahanga kanjye”.

Nshimiyimana yemereye Urukiko ko yafatiwe ku rugamba koko nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, asobanura ko yafashwe ubwo ingabo za RDC zabagabagaho ibitero. Icyo gihe ngo bafashwe ari 400 mu Ukuboza 2019, bafatirwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Yabwiye Urukiko ko ababajwe no kuba muri abo 400 barimo n’abamwinjije batakurikiranywe kandi abenshi muri bo bari abasirikari bakuru, akaba ari we wenyine ubushinjacyaha burega.

Ku kuba muri MRCD nk’umutwe w’iterabwoba, Nshimiyimana yahakaniye Urukiko ko atigeze aba muri iyo Mpuzamashyaka ndetse nta n’inshingano yigeze ahahabwa.

Umucamanza Mukuru yamubajije niba yarigeze yumva kuri MRCD akiri mu nshingano za CNRD, avuga ko atigeze abimenya usibye kubyumvana abayobozi be, ariko ntiyigeze abisobanukirwa kuko byari ibya politiki.

Yabwiye Urukiko ko yumvaga abayobozi be bavuga ngo bakuriwe na Rusesabagina, ariko ngo ntiyari abizi. Ikindi kandi ngo nta nshingano ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza ko yari afite muri uwo mutwe.

Umucamanza yamubwiye ko nubwo atari umuyobozi yari umurwanyi wayo.

Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko nta ruhare rwe ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza mu bitero FLN yagabye mu Rwanda, bityo ko “icyo cyaha ntakwiye kugikurikiranywaho”.

Nshimiyimana yabwiye urukiko ko yemera kuba mu mitwe itemewe ariko ayinjijwemo. Kuba mu mutwe w’iterabwoba, yabihakanye.

Iburanisha rizasubukurwa ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, saa Mbili n’igice z’igitondo. Mu baregwa uko ari 21, batanu nibo basigaje kwiregura.

Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yatinye gutoroka CNRD na FLN kuko uwabigeragezaga yahanishwaga inkoni 300 n'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .