00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Afurika, batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 bihereye ku bari muri Centrafrique.

Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique (PSU) harimo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,abagize guverinoma, abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura gusubira mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140, aba bose baherereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui.

Biteganyijwe ko andi matsinda abiri y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

Abapolisi b’u Rwanda kandi banagira igihe cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n’uko bakirinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .