Ni igikorwa abakozi b’ibi bigo byombi bakoreye mu Karere ka Karongi aho basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, bakoroza abantu 35 barimo abarinzi b’igihango batanu n’abatishoboye 30 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku masite yatoranyijwe arimo iya Bwishyura, iya Bisesero, iya Birambo n’iya Gasenyi.
Nyiranshuti Elisabeth warokokeye mu Karere ka Karongi yavuze ko inka ahawe izamufasha kugira amasaziro meza.
Ati “Nta nka nagiraga, ndashimira Perezida wa Repubulika wanyoroje. Iyi nka izamfasha mbone amata, mbone ifumbire ngire imisazire myiza”.
Nyirahabimana Angelique warokokanye na mukuru we mu muryango w’abantu barindwi, yavuze ko inka ahawe, agiye kuyifata neza kugira ngo izamuhe umukamo abana be banywe amata.
Bahutu Jean Pierre warokoye Abatutsi 15 abahishe mu Bitaro bya Kibuye aho yari umuforomo mu 1994, yavuze ko bimunejeje kuba igihugu kimugabiye inka.
Ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu watekereje akabona ko nkwiye kugabirwa nkanashimira Imana ko yamfashije ikankoresha nkabasha kurokora abantu 15 mbahishe mu bitaro”.
Komiseri wungirije ushinzwe abakozi muri RRA, Emery Batayika, yavuze ko guhitamo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro bigamije gufasha abato kumenya amateka y’igihugu kandi ntibazigere na rimwe bibagirwa ibyakibayemo no kugira ngo bitazongera.
Ati “Gusura Urwibutso biduha umukoro ukomeye. Uwa mbere ni uko tutagomba kwibagirwa. Ni nayo mpamvu tuzanamo n’abakiri bato, kugira ngo babone ko atari ibintu byahimbwe, ko ari ukuri. Biduha n’undi mukoro wo kuvuga ngo twakora iki kugira ngo ibyabaye bitazongera”.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Muligo Olive, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Abanyarwanda batazigera bibagirwa amateka igihugu cyabo cyanyuzemo.
Ati “Gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa ni inshingano za buri Munyarwanda.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko izi nka zibera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi imbarutso yo gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo.
Urwibutso rwa Gatwaro ni rumwe mu nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu Mujyi wa Karongi, zibumbatiye amateka y’iyicwa ry’Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Muri Mata 1994, uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clément, yashutse Abatutsi bari bahungiye hirya no hino i Karongi ababwira ko bagomba kujya muri Stade ya Gatwaro kuko ari ho bari bucungirwe umutekano, ariko ari amayeri yo korohereza abicanyi kubageraho.
Tariki 18 Mata 1994, Interahamwe abasirikare n’abapolisi babagabyeho igitero gikomeye bicishwa intwaro gakondo, grenade n’amasasu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!