Missouri Militaly Academy ni ishuri ryigenga ryo ku rwego rw’ayisumbuye muri Amerika ryashinzwe mu 1889 rikaba riherereye mu mujyi wa Mexico, ryakira abana b’intyoza b’abahungu gusa kandi bakiga bacumbikiwe.
Abarangije amasomo muri iri shuri batsinze ku kigero cyo hejuru (Distinction) nk’uko byagenwe n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe umutekano, boherezwa kwiga mu mashuri ya gisirikare akomeye nka ‘U.S. Military Academy’, ‘Naval Academy,’ ‘Air Force Academy’, na ‘Coast Guard Academy.’
Kugeza ubu amakuru IGIHE ifite ni uko Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abiteguye gukora ’graduation’ bagera ku icyenda, nyuma bazakomereza amasomo muri Kaminuza zitandukanye muri Amerika.
Mu bo amazina yabo yagiye ahagaragara harimo Bruno Migaruka Kuzwayezu, Edwin Kagame, Fred Bryan Intwali, Dhalil Brave Belko, Ganza Sano Rugumire, Landry Cyusa Rudasingwa, Prize Mpabuka na Dylan Neza Mugisha.
Abandi banyeshuri biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Missouri Military Academy yashinzwe mu 1889 ku butegetsi bwa Guverineri wa Missouri witwaga Charles Hardin. Inyubako zaryo za mbere zangijwe n’inkongi mu 1896 maze mu 1900 ryongera gusanwa bigizwemo uruhare n’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Mexico.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!