Abanyarwanda babiri bari guhatanira kwitabira Mister Supranational 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Iradukunda Daniel na Rukundo Dismas bari gushakisha amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Supranational, rizaba muri uyu mwaka muri Pologne.

Aba basore uko ari babiri bahanganye n’abandi bagenzi babo barimo abo muri Haiti, Pakistan, Macedonie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Australie, Nepal, El Salvador n’u Busuwisi.

Iradukunda yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bitabiriye iri rushanwa babibonye ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ibyiciro byose bizabera kuri internet.

Ati “Kwitabira iri rushanwa byaje tubibonye ku mbuga nkoranyambaga. Turabyishimira duhitamo kurijyamo.”

Yavuze ko iri rushanwa barimo ryitwa Supra Star Search ritegurwa na Andre Sleigh, ryitabirwa n’ibihugu bisanzwe bitabamo irushanwa rya Miss cyangwa Mister Supranational.

Abari guhatana muri iri rushanwa batangiye ari 38 haza kuvanwamo 20, babiri baza kwivana mu irushanwa basigara ari 18. Ubu hasigayemo 12 bagomba kuvanwamo batandatu, nyuma hakazavamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma bavanwamo babiri bazahagararira ibihugu byabo.

Abazatsinda bazishyurirwa ibintu byose bigendanye no kwitabira iri rushanwa rya Mister Supranational 2021.

Ubundi buryo bwari busanzwe bwo gutoranya ugomba kwitabira Mister Supranational ntabwo bwakuweho, ahubwo uyu mwaka ni uko abategura iri rushanwa bashatse uburyo bwo korohereza abatifite.

Mu byiciro byose byabanje Iradukunda niwe wabaga ayoboye mu majwi.

Kubaha amahirwe wakanda hano:

Rukundo ashaka guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational 2021
Iradukunda ari gushakisha itike yo kwitabira Mister Supranational 2021 ahagarariye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .