Bamwe mu bayisilamu bavugwa muri raporo y’itsinda ryashyizweho gusuzuma ibibazo biri mu idini yabo, banze raporo y’iryo tsinda ryashyizweho n’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB).
Abayisilamu bavuga ko iri tsinda ryabogamye ku buryo bukabije kandi uburyo bwakoreshejwe hasuzumwa ibibazo na bwo bukaba butanoze. Kubera iyo mpamvu barasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye, nk’uko umwe muri bo yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Sheikh Sindayigaya Musa, yagize ati "Turasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye, kuko iriya raporo ibogamye cyane kandi igatunga agatoki abantu nta bimenyetso.”
Umuyobozi mukuru wa RGB (Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda), Prof. Shyaka Anastase ashima cyane raporo inengwa na bamwe mu bayisilamu.
Prof. Shyaka ati "Turashima akazi kakozwe na Task Force, twabiganiriyeho nka Leta ndetse n’Abiyisilamu bavugwa muri iki kibazo, twashimye cyane iyi raporo ndetse n’akazi kose kakozwe dore ko kakozwe mu gihe gito kandi bakagera ku bantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu byavugwagamo ibibazo.”
Muri rusange raporo yerekana ibibazo bitatu by’ingenzi byabaye umusemburo w’amakimbirane y’abayisilamu mu Rwanda. Harimo imiyoborere mibi, imicungire mibi y’umutungo no kutubahana hagati y’abayobozi b’idini.
Kubera iyo mpamvu harikomwa abitwa agatsiko k’abamenyi b’idini bigometse kuri AMUR, aka gatsiko karasabwa guhagarika ibikorwa byako nk’uko bigaragara muri Raporo ikinyamakuru Izuba rirashe gifitiye kopi ndetse ubuyobozi bwa AMUR bugasabwa gukora ibaruramari.
"Abakoze inyandiko yiswe "declaration” basezera muri AMUR, bakwiye kwihanizwa bakareka gutanga ibiganiro ku maradio no mu binyamakuru kuri AMUR. Ibyo bakora bigaragara ko bagamije gutuma Abayisilamu bigomeka ku buyobozi bwa AMUR.”
Ibi bisa nkaho byakiriwe nabi n’aba bamenyi bo mu idini ya Islam batemera ko ari agatsiko, ahubwo bo bifuza impinduka kandi bakavuga ko bashyigikiwe n’Abiyisilamu barenga ibihumbi bitatu.
Sheikh Gatete Musa, Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’abamenyi bifuza impinduka mu idini ya Islam, yagize ati "Twebwe ntabwo twabyakiriye neza, iyo umuntu akwise rusahurira mu nduru ntabwo ari amagambo aduhesha icyubahiro. Gufata Abiyisilamu bose ukabita ba Rusahurira mu nduru si byo. Ubu turimo turategura inyandiko yo gusubiza iriya raporo.”
Raporo ya Task Force itunga agatoki kandi abayobozi mu nzego za Leta bo mu idini ya Islam bivanga mu mikorere ya AMUR, ndetse abakoze raporo bagasaba ko abo bayobozi bahagarika iyo mikorere.
Igice cy’iyo nyandiko kivuga ku bayobozi kivuga gitya "Abanyamuryango b’abayisilamu bari mu nzego za Leta, cyane cyane b’abanyapolitike, bagirwa inama yo kubaha Mufti nk’umuyobozi w’idini, kandi bakareka kwivanga mu mikorere ya buri munsi y’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda AMUR.”
Abagiye bavugwa kwivanga mu mikorere ya AMUR n’ubwo bose batavugwa muri raporo harimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Fazir Harerimana wanabaye Visi-Mufti w’u Rwanda, harimo kandi Depite Abdul Karim Harerimana, Senateri Fatou Harerimana, Depite Mukanoheli Saidath na Depite Mukama Abasi.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Fazir Harerimana, maze agira ati "Ni ukubaza RGB abo yashakaga kuvuga, kuko ntaho amazina yacu ari muri raporo. Nagize uruhare rwo guhuza abari bafite ibibazo kandi ibyo nabikoze nk’uko nabikoze muri ADEPR.”
Ibi na byo bikaba bitarashimishije uruhande rushyigikiye aba bayobozi bazwi mu ruhando rwa Politike, ariko Prof. Shyaka Anastase akavuga ko ahubwo aba bayobozi bakwiye kugira uruhare mu kuzana ubumwe mu muryango w’Abayisilamu.
Prof. Shyaka Anastase yagize ati "ahubwo aba bayobozi bakwiye kuba imbuto nziza, bashobora kugira uruhare mu kunga abayisilamu. Twe gufata abanyapolitiki b’abayisilamu mu buryo butari bwo (Let’s avoid stigmatization) kuko bashobora kuba umusemburo w’amahoro.”
Bamwe mu banengwa muri raporo banze kugira icyo batangariza ikinyamakuru Izuba Rirashe harimo na Mufti wacyuye igihe Sheikh Habimana Salehe. Hari kandi na Mufti mukuru Sheikh Gahutu Abdul Karim na we utashoboye kuvugana n’Izuba Rirashe kuko telefoni ye igendanwa itariho igihe twateguraga iyi nkuru.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kiratangaza ko kigiye gushyiraho irindi tsinda (Task Force) rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’itsinda ryashyizweho mu kwiga ibibazo by’Abayisilamu mu Rwanda.
Inkuru ya Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO