00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamategeko bakanguriwe guhagurukira ivugurura ry’itegeko rigenga gukuramo inda

Yanditswe na Olga Ishimwe
Kuya 18 September 2017 saa 06:30
Yasuwe :

Umuryango ugamije kurengera Ubuzima (Health Development Initiative-HDI) wagaragarije abanyamategeko ko bakwiye gufata iya mbere mu guharanira ko ubuzima bw’imyororokere bw’abagore n’urubyiruko n’uburenganzira bwabo byubahirizwa nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ngingo yagarutsweho ubwo abanyamategeko bahabwaga amahugurwa yatangiwe muri Kalisimbi Hotel mu Kiyovu, yitezweho gutanga umusanzu wo guhagurukira ivugurura ry’ingingo ya 165 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igenga gukuramo inda.

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ijyanye no kongerera ubumenyi abanyamategeko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bw’abagore no kugira uruhare mu ihindurwa ry’itegeko rihana ibyaha mu ngingo ivuga ku gukuramo inda mu buryo bwemewe n’iyo kudahana abicuruza.

Maître Christian Ngaruka yagaragaje inzitizi ziri muri iri tegeko avuga ko hari impande ryabangamiye. Yagize ati “N’ubwo ingingo ya 165 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yavuguruwe, ariko hari impande zabangamiwe naryo.”

HDI nk’Umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu 2005, werekanye ibyagenderwaho mu kuvugurura iyi ngingo mu nyandiko yayo yerekana ko havanwaho inzitizi zo gusaba icyemezo cy’urukiko mbere yo gukuramo inda yasamwe biturutse ku ifatwa ku ngufu, iyatewe n’uwo bahuje isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

Ikomeza ivuga ko umwana wasambanyijwe yemererwa gukuramo inda, nyuma y’uko igitabo cy’amategeko itagishyira inda yasamwe n’umwana w’umukobwa wasambanyijwe mu byagenderwaho hemerwa gukuramo inda bitaryozwa.

Mu bindi isaba ko byongerwa muri iyi ngingo harimo kwemeza iyi mvugo ko “Mu gihe inda ibangamiye ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri bw’umubyeyi cyangwa se bw’umwana utwite” ikaba ukutaryozwa kwa kane, nk’uko mu ngingo ya 14(2) y’amasezerano y’inyongera ya Maputo ibiteganya.

HDI inagaragaza icyifuzo ko hakongerwamo igice cyangwa ingingo mu gitabo cy’amategeko ahana iha amabwiriza Minisiteri y’Ubuzima gutegura iteka cyangwa amabwiriza ya Minisitiri by’uko gukuramo inda byakorwa.

Iri tegeko ryemejwe mu 2012 ntiryavuzweho rumwe kubera impamvu zinyuranye zirimo umuco n’imyemerere ishingiye ku madini.

Umuganga yemererwa gukuramo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira zirimo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; kuba yarashyingiwe ku ngufu; kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr. Aflodis Kagaba, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kurengera uburenganzira bw’umugore ariko anagaragaza ibikenewe kongerwamo ingufu.

Yagize ati “U Rwanda rwagaragaje intambwe zigaragara mu gukumira ibibangamira uburenganzira bw’umugore n’umwana. Ubuzima bw’imyororokere ni ingenzi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Gusa abanyamategeko mbabona nk’umusingi ukomeye mu kurwanya no gukumira intekerezo n’ibibazo urubyiruko n’abagore bakunda guhura nabyo harimo no gukuramo inda.”

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr. Aflodis Kagaba (hagati) yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kurengera uburenganzira bw'umugore

Yakomeje avuga ko abanyamategeko bari mu mwanya mwiza wo gukora ubuvugizi ku ishyirwaho ry’ingamba nshya zirengera uburenganzira bw’abagore.

Mu byo HDI yishimira harimo raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku miturire n’ubuzima (RDHS 5) yagaragaje ko umubare w’abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro wazamutse uva kuri 7% mu 2000 ugera kuri 47.5% mu 2015 mu bagore bafite ingo na 39% badafite abagabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages