00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bahize abandi mu bunyamwuga basaranganyijwe miliyoni 30

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 3 May 2015 saa 10:00
Yasuwe :

Abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye, izifasha igihugu gutera imbere kandi bakanateza umwuga w’itangazamkuru imbere basaranganyijwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamakuru bahembwe barimo Karemera Dean wa The New Times wahawe ibihembo bitatu bifite agaciro ka miliyoni enye na magana inani (4,800,000) z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yahembewe kuba kuba akora Magazine yerekana iterambere ry’u Rwanda, akandika inkuru zicukumbuye kandi zuje ubunyamwuga, ibi bikaba byatumye ari na we uhita uba Umunyamakuru w’umwaka.

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase

Abandi bahembwe barimo Rwamukwaya Valence w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA mu ishami rya Televiziyo Rwanda, akaba ari we uhiga abandi Banyamakuru mu mu burambe muri uwo mwuga, aho amaze imyaka 25 ari umunyamakuru ufata amashusho (Cameraman), ibi akaba yabihembewe miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu cyiciro cy’ibiganiro, “Good Evening Rwanda” cya Radio Flash FM cyaje ku isonga, gihembwa miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000). Ikindi kiganiro cya Radio Flash Ikaze Munyarwanda cyahoze cyitwa Good Morning Rwanda cyegukanye umwanya wa kabiri mu biganiro by’umwaka na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamakuru ku giti cya bo ariko mu bakora ibiganiro, Umuhire Valentin wa Radio 10 na Cleophas Barore wa RBA bahize abandi, bahembwa miliyoni ebyiri (2,000,000) kuri buri wese.

Uretse abo hari n’abandi banyamakuru bandika, abavuga ndetse n’abafata amashusho bahembewe ubunyamwuga n’umuhate bagaragaje mu guteza Itangazamakuru imbere cyane cyane mu mwaka w’2014, aho muri rusange hahembwe Abanyamakuru 21, bakaba bahawe ibihembo bifite agaciro ka milini 30 byose hamwe.

Abo banyamakuru 21 batoranyijwe muri 214 bahataniraga ibyo bihembo, The New Times ikaba ari yegukanye ibihembo byinshi, aho yegukanye ibihembo 8.

Ibi bihembo byatanzwe ku munsi mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzahanga wahariwe Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ubusanzwe wizihizwa buri tariki ya 2 Gicurasi.

Ibi bihembo byatanzwe na RGB ifatanyije n’Urwego rwigenzura rw’Abanyamakuru, ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye.

Clement Uwiringiyimana wa Radio Flash ashyikirizwa igihembo cy'ikiganiro Good Evening Rwanda
Dean Karemera wa The New Times yahembwe nk'umunyamakuru w'umwaka
Theo Barasa wa Radio Flash yishimira igihembo cyari gihawe ikiganiro Good Evening Rwanda

Amafoto: Danny Papson


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages