00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 8 batawe muri yombi bakekwaho gukomeretsa abageni b’i Nyamasheke

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 15 September 2025 saa 02:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke bwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bamaze guta muri yombi abasore umunani bakekwaho gukubita no gukomeretsa umusore n’umukobwa bo mu Murenge wa Bushenge Akarere ka Nyamasheke biteguraga kurushinga, buvuga ko abakekwa bashobora kwiyongera kuko hari abandi batarafatwa.

Tariki 10 Nzeri 2025, Saa Tatu z’ijoro nibwo Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette wa 21 batezwe n’insoresore z’abajura zirabakomeretsa.

Ibi byabaye mu gihe bwari buke umusore ajya gusaba no gukwa umugeni we bari bamaze umwaka basezeranye imbere y’amategeko.

Izo nsoresore zarabakubise zirabakomeretsa zinabambura telefoni ebyiri, iy’umugeni n’iy’umukwe, igikapu cyarimo agatimba n’inkweto by’umugeni, imipira ibiri y’imbeho n’ibindi byari bukoreshwe, n’isakoshi yari irimo amafaranga ataramenyekana umubare.

Ibi bikimara kuba inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze zahise zitangira gushakakisha aya mabandi dore ko yari amaze iminsi ategera abaturage mu Mudugudu wa Bushenge, Akagari ka Bushenge Umurenge wa Bushenge, akabambura.

Icyo gihe umukwe n’umugeni bahise bajya kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge, ubukwe burasubikwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko ku ikubitiro hahise hafatwa abasore batatu, abafashwe bakajya bavuga abo bakorana bituma kugera ubu tariki 15 Nzeri hamaze gufatwa abagera kuri 8.

Ati “Bigaragara ko nubwo abambuwe bakanakubitwa bavugaga ko bahohotewe n’abagera kuri batandatu, barengaga kuko tumaze gufata 8 hari n’abandi bagishakishwa.”

Avuga ko hashobora kuba hari n’abandi bari muri aka gatsiko k’izi nsoresore ziteza umutekano muke, cyane cyane muri Santere y’ubucuruzi ya Bushenge, hafi ya bose bakaba ari abo mu Mudugudu wa Runyinya, akagari k’Impala.

Aba bageni bakomerekejwe n'amabandi, bituma ubukwe bwabo busubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages