Abantu 22 bafunzwe bazira gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 22 bari mu kigero cy’imyaka 19 na 35 bakuriranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’ kibarizwa mu cyiciro cy’ibikomeye mu Rwanda, kandi kitemewe n’amategeko.

Mu bafashwe harimo icyenda bafatiwe mu Murenge wa Kanombe tariki 14 Mutarama ndetse n’abandi 13 bafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 15 Mutarama 2021.

Ubusanzwe habaho ibyiciro bitatu by’ibiyobyabwenge birimo ibihambaye, ibikomeye n’ibyoroheje. Shisha ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ibiyobyabwenge bikomeye, aho kubikoresha bihanwa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uretse kuba barafashwe banywa iki kiyobyabwenge, bari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko basanzwe mu birori.

Yakomeje agira ati “Usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko banafashwe banywa ibiyobyabwenge bitemewe gukoreshwa hano mu Rwanda. Urubyiruko rurasabwa kumvira amabwiriza yashyizweho kuko uburemere bw’icyorezo ntawe utabubona.”

Murangira yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko ‘shisha’ itemewe mu Rwanda, ndetse ko uzayifatanwa, yaba ayicuruza cyangwa ayikoresha, azajya abihanirwa n’amategeko.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB ziri i Remera, Nyarugunga na Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB kandi yongeyeho ko aba bantu bose bazapimwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu, kugira ngo harebwe neza ingano y’ibiyobyabwenge iri mu maraso ya buri umwe mu bafashwe.

Abafashwe baramutse bahamijwe ibi byaha, bahanishwa ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho iteganya ko bashobora guhabwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitanarenze imyaka ibiri cyangwa bagahanishwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Mu Karere ka Nyarugenge, urubyiruko rw'abasore n'inkumi 13 bafashwe bari kunywa shisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .