00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba RSwitch Ltd biyemeje guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 April 2023 saa 09:16
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch Ltd, biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma yo gusobanukirwa urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro bishwe.

Babyiyemeje kuri uyu wa 12 Mata 2023 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 100.

Ni imibiri irimo iy’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, abiciwe i Nyanza n’abandi bavanywe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bwa RSwitch Ltd rutegura igikorwa nk’iki bugamije gufasha abakozi bacyo cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside kugira amakuru ahagije azatuma bahangana n’abayipfobya.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba bagamije byinshi birimo kwibagiza amateka ndetse n’agasuzuguro.

Ati “Iyo wibagiwe cyangwa wiyibagije amateka haba hari impamvu nyinshi zatuma ushobora kongera gusubira inyuma kuko nta kwibuka kuba guhari.”

Yavuze ko mu gupfobya haba harimo ikintu cyo gukomeza gusuzugura no kwima umuntu agaciro akwiye.

Yakomeje ati “Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga ukahasanga abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri wese kubahakanya no kubasobanurira ukuri kw’amateka, hato tutazibagirwa u Rwanda rugasubira mu kaga.”

Umukozi muri RSwitch Ltd, Rugambwa Eugène, yavuze ko nubwo abana bavutse nyuma ya Jenoside babona amakuru binyuze mu miyoboro itandukanye biba byiza no kujya kureba ibyabaye kugira ngo babone amakuru y’impamo, azabafasha kuvuguruza abagoreka amateka.

Ati “Babona ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari amagambo gusa nk’uko abayipfobya n’abayihakana babivuga. Ni byiza ko baza kureba hanyuma twese abakuru n’abato tukavuga amateka uko yagenze.”

Arakomeza ati “Iyo ugiye ku mbuga nkoranyambaga wariboneye ibihamya by’uko Jenoside yakozwe n’imbaga y’abayiguyemo, ushingira ku makuru afatika ubundi ugasobanurira na wa wundi uhakana ushingiye ku byo wabonye n’amaso yawe.”

Ishuri ry’Imyuga rya Kigali, ETO ryari iry’abapadiri b’Abaseliziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

Mu 1994 muri ETO hari Ingabo za MINUAR zari mu Butumwa bw’Amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro.

Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

ETO Kicukiro yarasiwemo Abatutsi benshi, kuva bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Inyandiko z’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yajyanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse no kuri Stade Amahoro i Remera.

Barabashoreye, bagenda babica kuva kuri Sonatubes kugera i Nyanza ya Kicukiro babatera grenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatashizemo umwuka.

Ubwo abakozi ba RSwitch bari bagiye gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Basobanuriwe ibiti ijana byatewe mu Busitani bwo Kwibuka n'icyo bishushanya
Basobanuriwe igice cy'Ubusitani bwo Kwibuka cyahariwe ibimera bikunze kuba mu Butayu nk'ikimenyetso cy'ubudaheranwa
Abakozi ba RSwitch Ltd beretswe uruhare rw'urufunzo n'ibindi bimera mu guhisha Abatutsi mu gihe abari bashinzwe kubarinda bari bahindutse nk'inyamaswa
Amashusho yiswe Nemye na Mpagaze asobanura Abazize Jenoside ndetse n'Abayirokotse
Ahagenewe kwakira abantu mu gihe abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro baba ari benshi
Aya mabuye ni 100 agaragaza iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ndetse hari gahunda yo kuzashyiramo agera kuri miliyoni nk'ikimenyetso cy'Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse
Iri buye ryashyizwe mu busitani bwo Kwibuka na Madamu Jeannette Kagame nka kimwe mu bimenyetso by'ubudaheranwa
Mu Busitani bwo Kwibuka ruri ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro harimo umwanya wagenewe guhingwamo amasaka nk'igisobanuro gikomeye cy'uko yahishe Abatutsi benshi mu gihugu
Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye urubyiruko buri hafi y'igiti cy'umuvumu yateye mu Busitani bwo Kwibuka
Abakozi ba RSwitch Ltd biyemeje guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi bakuru muri RSwitch Ltd ubwo bashyiraga indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yari mu bitabiriye umuhango wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yagaragaje ko abapfobya baba bagambiriye kuzimya amateka no kwima ikiremwamuntu agaciro
Urumuri rw'Icyizere ni kimwe mu bimenyetso byashyizwe mu Busitani bwo Kwibuka mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Umukozi wa IBUKA, Ngombwa Christian (wambaye ishati) ni we wasobanuriye abakozi ba RSwitch Ltd byinshi ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Bafatiye ifoto y'urwibutso ahari ishusho y'urumuri rw'icyizere
Abakozi ba RSwitch Ltd ubwo bari imbere y'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Rugambwa Eugène ukora muri RSwitch Ltd yavuze ko abavutse nyuma ya Jenoside bagomba kubanza kumenya amateka y'ukuri kugira ngo babone uko bahangana n'abapfobya bafite amakuru yuzuye

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages