Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir’uruganda ndetse n’abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.
Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.
Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y’akazi.
Nyuma y’uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.
Sindayigaya Martin umwe mu bakozi batangiranye n’iyi kompanyi mu 2004 avuga ko bababazwa no guhembwa amafaranga make nayo agakurwamo ibintu byinshi ku buryo bayafata ntacyo abamariye.
Yagize ati “Pfunda Tea Company natangiranye nayo mu 2004 kuva ubwo twatangiye turi ba nyakabyizi kugeza n’uyu munsi. Amafaranga dukorera ugereranyije n’ibiciro biri ku masoko ni make cyane nayo bagakuraho amafaranga y’ubumwe, ubwiteganirize, ayo gufasha abadamu babyaye, ayo gushyigikira ikigega cya mituweli, ay’amasendika tubamo na Banki ikavanaho aya serivisi. Turasaba ubuyobozi bw’uruganda ko baduhemba amafaranga ajyanye n’igihe n’amasezerano akavugururwa kuko twarenze igihe cy’igerageza.’’
Dusabemariya Caritas avuga ko amaze imyaka 17 akora akazi ariko umushahara we ukaba udahinduka.
Yagize ati “Ubushize bongeje abakuru twebwe twavuga bakatubwira ko nta kazi dukora n’ushinzwe abakozi yatubwiye ko ntacyo tumaze kuko tutabasha no kuvugana n’umuzungu. Twaje hano kuko dushaka umushahara ujyanye n’ibihe tugezemo banaduhe amasezerano azamara igihe. Kuva mu 2004 nkora isuku ubu urebye uko bimeze nakabaye wenda mpembwa 2000 Frw.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, nyuma yo kuganiriza impande zombi yavuze ko batanze igihe cy’ukwezi kw’ibiganiro noneho ibyo bumvikanye bigashyirwa mu masezerano.
Ati “Habaye ikibazo cyo guhagarika akazi bakoraga bitewe n’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha bitagenze neza, twaganiriye n’impande zombi icyavuyemo ni uko abakozi basubiye mu kazi ariko n’umukoresha akemera kujya gusuzuma ibibazo bamugejejeho birimo umushahara n’igihe cy’amasezerano. Twahanye igihe cy’ukwezi bakaganira noneho ibivuyemo akaba aribyo bizashyirwa mu masezerano.’’
Mu buhinzi bw’icyayi mu Karere ka Rubavu hakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo no gufata nabi ababikoramo ariko ugasanga inzego biyambaje zibatererana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!