Ni mu gikorwa kizaba mu ruhererekane rw’ibindi bizatangira kuba kuva tariki ya 10-11 Ukwakira 2025. Kizabera mu Mujyi wa Kigali aho cyahawe inyito ya MEdwell Initiative. Kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima binyuze mu mikino.
Iki gikorwa kizamara iminsi ibiri aho kizibanda ku mikino ya Volleyball, Volleyball y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’urugendo rwo kuzenguruka Kigali Golf Club ruzaba ku wa 10 Ukwakira (saa kumi n’ebyiri z’umugoroba).
Ni mu gihe ibi bizasozwa n’igitaramo cyo ku wa 11 Ukwakira 2025 cyo guhemba abahize abandi mu kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Initiative for Medical Equity and Global Health (IMEGH), Supra Group Rwanda n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Volleyball.
Dr. Eugene Tuyishime, watangije iyi gahunda yabwiye IGIHE ko ari gahunda batekereje bashaka kwibutsa abaganga ko bakwiriye gukora ibintu byose bashakisha uko babaho n’uko batabara ababaye, ariko na none bakibuka no kunanura imitsi.
Ati “Twateguye MEdwell initiative kugira ngo twibutse akamaro ko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no kwirinda umunaniro ukabije mu kazi dukoresheje imikino.”
Yakomeje vuga ko bahisemo gutanga ibihembo, kuko abaganga bakora imirimo ihambaye
Ati “Birumvikana ni akazi baba bagomba gukora, ariko buri wese wakoze neza iyo ashimiwe biba byiza kurushaho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!