00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bwishingizi bw’ibihingwa Leta itangaho nkunganire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2025 saa 01:08
Yasuwe :

Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y’Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza.

Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y’Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza.

Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

Kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira, abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere bamaze gushumbushwa 7.226.410.022 Frw

Aborozi bahawe 3.330.679.070 Frw mu gihe abahinzi bo bahawe 3.895.805.100 Frw. Leta imaze gutanga Nkunganire ku bahinzi n’aborozi y’arenga miliyari zirenga 5 Frw mu kubona ubwingizi.

Umuyobozi wa Gahunda ya TEKANA Urishingiwe Muhinzi Mworozi muri RAB, Museruka Joseph yabwiye IGIHE ko ibihingwa byishingirwa harimo ibigori, ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori n’umuceri.

Yagaragaje ko kandi harimo umuceri, ibirayi, ubutubuzi bw’imbuto z’ibirayi, urusenda, imiteja, imyumbati, ibishyimbo bishingirirwa, ibishyimbo bidashingirirwa na soya.

Hongerewemo kandi ubuhinzi bukorerwa mu nzu (green house). Ku matungo ishingirwa inka, inkoko, amafi n’ingurube.

Museruka yavuze ko bakangurira abahinzi kwibumbira mu matsinda cyangwa amakoperative kugira ngo byorohe kubagezaho n’izindi serivisi.

Yasabye abahinzi ko imihindagurikire y’ibihe ari ikintu gihangayikishije ndetse cyigaragaza, abasaba gukangukira ubwishingizi bw’ibihingwa byabo.

Ati “Ntabwo byabagaho ngo muri Kanama tubone imvura. Biba bivuze ko igihe twari tuyitegereje dushobora kuyibura hakava izuba. Ibiza ntibiteguza. Turasaba abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa kubera ko harimo na Nkunganire ya leta. Ikindi ufite ubwishingizi bimufasha kubona inguzanyo yo gushora mu buhinzi bitamugoye,”

Uyu muyobozi yatanze nk’urugero ku buhinzi bw’umuceri aho abahinzi batagitanga ingwate y’ubutaka, kuko umuhinzi ufite ubwishingizi buba ingwate agakora ubuhinzi bw’umuceri nta nkomyi.

Ati “Ni yo mpamvu dukangurira abahinzi ko badakwiriye gukora ikosa ryo gushora imari badashinganishije ibihingwa n’amatungo byabo. Nibagire umuhati wo gusobanurirwa ibyishingirwa nibatanyurwa na serivisi babe babasha gukurikirana. Dufite umurongo wa MINAGRI utishyurwa wa 4127. Uwagira ikibazo yasaba ubufasha kuri uwo murongo, cyangwa kegera inzego z’ibanze ikamufasha,”

Ni gahunda ikomeje kwitabirwa n’Abanyarwanda. Nk’abahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe bavuga ko buri uko bejeje umuhinzi akatwa 300 Frw kuri are imwe.

Ni amafaranga ashyirwa mu bwishingizi bw’umuceri, bahura n’ibibazo ibigo by’ubwishingizi bikabishyura binyuze muri koperative abahinzi babarizwamo.

Biziyaremye Célestin ufite are 25 uhinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe yabwiye IGIHE ko mu gihembwe gishize yahombye toni 1,5 kubera ibiza by’umuyaga.

Ati “Mu gihembwe gishize nari niteze ko nzabona umusaruro ungana na toni 2 ariko nasaruye ibilo 500 gusa kubera ko wageze igihe cyo kurabya, umuyaga ukawuhuha uravunagurika, bituma uwaryamiwe utazaho amahundo”.

Perezida wa Koperative Urumuri mu Majyambere, Higiro Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko muri Nyakanga 2025 bishyuwe arenga ibihumbi 346 Frw kubera umuceri wari uhinze kuri hegitari zirenga gato eshatu wangijwe n’umuyaga.

Muri Gashyantare 2025, bwo hari hangiritse umuceri uhinze kuri hegitari imwe na bwo bishyurwa amafaranga y’ibyangiritse.

Ati “Urumva batwishyuye kabiri muri uyu mwaka. Dukunda guhura n’umuyaga cyane, rero mbere ikintu cyarangirikaga ugahomba ariko ubu hari impinduka zabonetse. Hari n’igihe bigeze kutwishyura amafaranga ageze kuri miliyoni 1 Frw.”

Mu bwishingizi bw’ibihingwa kuri za koperative, zigirana amasezarano n’ibigo by’ubwishingizi, koperative ikagenda ikata amafaranga abanyamuryango ikabishyurira, hanyuma igihombo cyazabaho ikazakigaragariza ikigo cy’ubwishingizi na cyo kikayishyura.

Iyo amafaranga ageze kuri koperative, na yo iyageza ku banyamuryango bayo bahuye n’ibihombo kuko rimwe na rimwe usanga atari bose.

IGIHE yamenye ko ku wa 24 Nyakanga 2025, Koperative COPABUNYA na yo ikorera i Nyamasheke yishyuwe 408.947 Frw kubera umuyaga wari wangije umuceri yahinze.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira, yabwiye IGIHE ko iyo ibisabwa byamaze koherezwa bishyura mu minsi itanu y’akazi cyangwa itatu netse hari n’abishyurwa uwo munsi.

Ati “Ibiza biza bidateguje, ubu imvura yatangiye kugwa muri Kanama bitari bisanzwe bibaho. Ntituzamenya ibyago bizaza n’ubukana bizaba bifite. Aho kugira ngo ejo bazabe bahomba kubera ko batafashe ubwishingizi kandi hariho uburyo Leta yashyizeho bwo kubafasha rwose byaba ari uguhomba kabiri.”

Ubwishingizi bwishingira ibihingwa birimo umuceri, iyo byahuye n’ibiza bituma umusaruro wabo ugabanyuka bitewe n’imyuzure, imvura nyinshi, izuba ryinshi, urubura, umuyaga, isuri n’inkangu, indwara n’ibyonnyi byarwanyijwe ntibikire, n’inkongi y’umuriro.

Ntaganira ati “Turasaba abahinzi kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi kuko ni gahunda ya Leta, iyo bahuye n’ibihombo turabashumbusha…gufata amafaranga miliyoni 1 Frw ukayishyira mu butaka ucungiye ku kirere ntabwo ari ubuhinzi buri mu murongo igihugu cyifuza.”

Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y’u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Umuyobozi wa Gahunda ya TEKANA Urishingiwe Muhinzi Mworozi muri RAB, Museruka Joseph, yagaragaje ko abahinzi n'aborozi bahuye n'ibihombo bamaze guhabwa arenga miliyari 7 Frw
Abahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe cyo mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ko batari bazi ko iyo umuyaga wabangirije bashobora gushumbushwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages