Umuyobozi w’uyu muryango, Dr Aflodis Kagaba, yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kamena 2018 mu nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali, yaganiraga ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere.
Dr Kagaba yavuze ko ubuzima bw’imyororokere mu muryango nyarwanda no mu nzego zitandukanye butavugwaho byimbitse, bigatuma hadafatwa ingamba zo kwirinda ingaruka zaterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ku bwe ngo asanga n’abantu bafunzwe baba abagabo cyangwa abagore bakwiye guhabwa udukingirizo.
Yagize ati “Njye nemera ko muri gereza hagombye kubamo udukingirizo kuko imibonano mpuzabitsina ibamo ndetse ishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abayikora kuko bayikora ahadateganyijwe (abahuje ibitsina). Ni nayo mpamvu bimwe mu biganiro dukora ni ugukomeza kuganira n’ababishinzwe tukareba ko bashobora gutangamo udukingirizo.”
Yavuze ko muri gereza usanga haberamo ishimishamubiri, bityo mu birebana no kwita ku buzima, bikwiye ko hatekerezwa n’ingamba zafatwa.
Yakomeje ati “Bahabwe udukingirizo bahabwe ibikoresho byose bakenera kugirango ntibandure virusi itera SIDA kuko iyo banduye ubuzima bwabo buba buhungabanye [...] Politiki y’igihugu yo kurwanya SIDA iteganya ko ibyiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura bigomba kwitabwaho.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko guha imfungwa n’abagororwa udukingirizo bidashoboka.
Yagize ati “Gukora imibonano mpuzabitsina ufunzwe ntabwo byemewe keretse tutuhashyize ari utw’abacungagereza. Kuba umufungwa yafungurwa afite ubwandu bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ashobora kuba yaraje afite ubwandu, hari no kuba ashobora kubwandura binyuze mu bundi buryo butari ubw’imibonano mpuzabitsina.”
Yakomeje avuga ko hari amakuru bajya bumva ko imfungwa n’abagororwa bahuje igitsina bakora imibonano, biterwa n’uko umuntu ashobora gufungwa afite iyo ngeso, ku buryo utavuga ko aba yarabyigiye muri gereza.
Gusa yakomeje agira ati “Turabirwanya nk’uko no hanze aha ngaha barwanya ibindi byaha cyangwa amakosa.”
Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu 2017 yagaragaje ko ubwandu bwa Virus itera SIDA buri kuri 3%, ubwo umwana akomora ku mubyeyi we bukaba munsi ya 2% naho ubwandu bushya bwagabanutseho 50% mu myaka 10 ishize.
Bwanagaragaje ko abagore bagera kuri 24% n’abagabo bagera kuri 16% batari bipimisha virusi itera SIDA, ndetse ko 55% by’Abakora uburaya mu mujyi wa Kigali babana na Virus itera SIDA kandi gukoresha agakingirizo nabyo ngo biracyari hasi.



















TANGA IGITEKEREZO