Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, basabwe kurushaho kubakorera ubuvugizi, kugira ngo ibibazo bagifite birimo ibishingiye ku mateka bibonerwe ibisubizo.
Hari mu nama y’inteko rusange ya gatatu yahuje abahagarariye ababana n’ubumuga kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013.
Umunyamabanga Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr Alvera Mukabaramba, yasabye abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga kubakorera ubuvugizi mu nzego zinyuranye, kugirango na bo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati’’ Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye abanyarwanda bose uburenganzira bungana, itarobanuye, n’abafite ubumuga rero barimo’’
Dr Mukabaramba yavuze ko Leta yihutiye gushyiraho amategeko abarengera, ndetse inashyira umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, yavuze ko hari byinshi Leta y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo kurengera abafite ubumuga, ati ’’Kuba harashyizweho amategeko abarengera, hakanashyirwa n’imbaraga mu kwita ku burenganzira bwabo byabahaye agaciro, bituma n’umuryango nyarwanda wumva ko kugira ubumuga bitavuga ko ntacyo umuntu ashoboye ”.
Ibibazo bikigaragara abafite ubumuga bafite ngo harimo ibibazo bishingiye ku mateka, aho bamwe muri bo batabashije kwiga, bityo bigatuma mu Mirenge imwe n’imwe badafite ababahagarariye, hari kandi n’abakigaragara hirya no hino basabiriza.Icyakora ngo ibi byose byatangiye gushakirwa ibisubizo.
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga imaze kumenyakana ku rwego rw’igihugu ndetse no mu mahanga, byatumye u Rwanda rutoranywa kuzaba umuvugizi w’abafite ubumuga ku rwego rw’Afurika, kandi Ikigega Nyafurika cy’abafite ubumuga kikazaba kiri mu Rwanda.
Muri gahunda y’igihugu y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), gahunda z’abafite ubumuga ni umwihariko mu nzego zose, bityo ayo mahirwe Leta ibahaye bakaba basabwa kuyabyaza umusaruro uko bishoboka kose.



















TANGA IGITEKEREZO