00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagarutse n’abashya muri Guverinoma bashimye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Abaminisitiri bashya muri Guverinoma y’u Rwanda n’abari basanzwemo bongeye kugirirwa icyizere, bashimiye Umukuru w’Igihugu, bamwizeza ko batazamutenguha.

Guverinoma nshya izayoborwa na Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe, biteganyijwe ko irahirira inshingano zayo imbere ya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abenshi mu bayigize, bifashishije imbuga nkoranyambaga, bashimira Umukuru w’Igihugu ku cyizere, banamwizeza ko bazakorana umuhate imirimo bashinzwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yashimiye Umukuru w’Igihugu wongeye kumugirira icyizere, avuga ko atewe ishema no gukomeza gukorera u Rwanda, kandi ko azaharanira ko ibikorwa bye na bagenzi be bishingira kuri siyansi mu guteza imbere Abanyarwanda.

Mugenzi we w’Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko ari iby’agaciro kongera kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu, ati “niteguye gukomeza gukorana ubunyangamugayo, intego, n’umuhate bigamije guteza imbere igihugu cyacu”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, we yagize ati “Nzaharanira guteza imbere inganda, iterambere ry’abikorera, ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kwagura isoko mu karere. Nishimiye gukorana n’abagize Guverinoma bose mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Perezida yo kubaka u Rwanda rukomeye, ruhatana kandi rwiyubashye.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Nepo Abdallah, yanditse ashimira umukuru w’igihugu avuga ko yiteguye “gukomeza gutega amatwi, gukorana no gushyira urubyiruko n’abahanzi ku isonga ry’impinduka”.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, we yavuze ko yiteguye gukomeza “gutanga byose muri izi nshingano mfatanyije n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rw’uburezi”.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye, we yanditse kuri X ati “Icyizere mungirira singifata nk’ibisanzwe! Ni amahirwe kuri njye yo gukorera Abanyarwanda ibyisumbuyeho. Intego ni ya yindi: sinziganda, sinzatenguha.”

Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy K. Afrika, yavuze ko inshingano yahawe ziremereye kandi ko yiteguye gukorana ubunyangamugayo, akihutisha imirimo ashinzwe kandi byose bigakoranwa intego.

Yavuze ko azakorana n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma n’abakozi ba RDB, kugira ngo yihutishe ishoramari, u Rwanda rubashe kugira ubukungu buhamye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, we yagize ati “Niteguye gufatanya n’abandi kubaka urwego rw’Ubuzima Abanyarwanda bifuza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko atewe ishema no kongera guhabwa izo nshingano, avuga ko ari umwanya mwiza wo gukomeza gutanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages