00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagiye kujya mu baturage kugenzura ibirebana n’imibereho myiza n’iterambere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 January 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yatangaje ko abadepite bagiye gusura abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kugenzura ibirebana n’imibereho myiza y’abaturage ndetse na gahunda z’iterambere.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2025 kikazasozwa ku wa 3 Gashyantare 2025 mu ntara, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bizakorwa hagati ya tariki ya 8-9 Gashyantare 2025.

Biteganyijwe ko abadepite bazagera mu ntara zose z’igihugu, mu mirenge irenga 200 itandukanye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko gusura abaturage bigamije impinduka nziza mu mibereho yabo.

Ati "Twiyemeje kwegera abaturage bacu kugira ngo habeho impinduka mu mibereho yabo, uru ruzinduko ruzadufasha gusuzuma uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi zikagirira akamaro abaturage no kumenya ahakeneye gukomeza kunozwa."

Muri izi ngendo, abadepite bazagirana inama n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo baganire ku ngingo zirimo ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda hibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari kandi kurebera hamwe gahunda zigenerwa abatishoboye, kwitabira gahunda zifasha abaturage kubona imari, amatsinda yo kwizigamira, ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango n’ingamba zihari zo kubikemura.

Abagize Umutwe w’Abadepite bazasuzuma kandi uburyo ibibazo abaturage bagaragaje mu ngendo ziheruka byakemuwe.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’izindi zari zimaze iminsi zikorwa n’abasenateri bari barimo kugenzura ibirebana n’imikorere y’amavuriro mato.

Hari ingendo kandi abadepite bagize amakomisiyo atandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko bari bamaze iminsi bakorera hirya no hino mu gihugu.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko gusura abaturage bigamije impinduka nziza mu mibereho yabo
Abadepite bagiye kujya mu baturage kugenzura ibirebana n’imibereho myiza n’iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages