IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abarwanyi ba FDRL bateye u Rwanda


Yanditswe kuya 27-11-2012 - Saa 10:12' na Olivier Muhirwa

Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2012, abarwanyi bo mu mutwe wa FDRL urwanya Leta y’u Rwanda bambutse umupaka bava muri Congo batera ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umwe mu banyamakuru bari yo yatangarije IGIHE ko bane mu barwanyi ba FDRL bahasize ubuzima, ariko ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo turamenya uko byifashe. Ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari igikomeje.

Ibirindiro byatewe ni ibiri i Muti mu murenge wa Cyanzarwe ndetse n’ibiri ahitwa i Kinogo mu murenge wa Bugeshi. Mu mirwano ikaze yabereye mu kibaya cya Cyanzarwe haguye abarwanyi ba FDLR batatu ndetse abaturage bavuye mu byabo kubera amasasu.

Mu Murenge wa Bugeshi ho haguye umurwanyi wa FDLR umwe. Muri iki gitondo, urusaku rw’amasasu rwagabanutse mu murenge wa Cyanzarwe ariko i Bugeshi aracyumvikana.

Tuganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheik Bahame Hassani, yahamije aya makuru ndetse avuga ko byatumye asubika urugendo yari agiyemo i Kigali. Nta makuru menshi yaduhaye kuko ubwo twavuganaga yari arimo kwerekeza aho ibi byabereye.

Bivugwa ko abarwanyi ba FDLR bahawe imbunda n’ibikoresho n’igisirikare cya Congo Kinshasa, mu rwego rwo guhashya umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo nk’uko byemezwa na raporo y’impuguke za Loni.

Amakuru mashya :

Amakuru mashya atugeraho mu masaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri atangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ni uko umusore umwe w’imyaka 20 yaguye mu mirwano yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda n’Abarwanyi ba FDRL. Aba barwanyi kandi ngo bari baturutse mu Kirunga cya Nyamuragira ho muri Congo.

Andi makuru ni uko kugeza ubu abaturage benshi bari bahunze imirwano bongeye gusubira mu ngo zabo, mu gihe ingabo n’abaturage bakomeje guhiga bukware abarwanyi baba basigaye bihishe.

Dore ahatewe ku ikarita :

Aho hari akaziga niho hatewe

Turakomeza kubibakurikiranira.

IBITEKEREZO
ariko abanyarwanda bibagirwa vuba koko , ubwo FDRL nticyeka ko inkoni yaba kubise ubushize yaba yarajugunywe ? muhumure iracyahari irabitse.
Musubize29.11.2012 saa 14:52
mugabo
ntacyo natagaza kirenze ibyavuzwe hejuru. gusa buri wese amenyeko numwana ukivuka asigaye azi politique.
Musubize29.11.2012 saa 09:43
kwizera
arikose uguhunga kwabantu bomwisi kuzashiraryari benewacu ? nkahomwashakiyumuti ikibazo ahubwo murahaya ubutwari ntamahoro tugifite impunzi hanzeyi gihugu ibitubimenye kuko bazakenera gutaha nihahandi .mwibukeko intambara itubaka.
Musubize28.11.2012 saa 07:42
kavurati
ingegera gusa, muzabona urwo imbwa yaboneye ku mugezi !
Ibi bintu by'intambara hagati y'ingabo z'u Rda na FDLR ntibisobanutse !!!Mu jye kuri BBC afrique mwumve ibyo umutumirwa asobanura !!!!
Musubize28.11.2012 saa 05:59
Gakwaya Innocent
muvuge ibyo mushaka ariko mu menyeko ikigitero cyabaye, kuko dufite imiryango ndetse n'inshuti ziba aho biriya bitero bya FDLL byagabwe, icyo nababwira rero n'uko Ubufaransa bwabuze ibimenyetso bifatika ko u Rwanda ruri muri congo, bashaka rero uko babwira FDLL ngo itere maze abanyarwanda babakurikire maze babone ubuvuga ko U Rwanda rwambutse ruri muri congo. Maze basanga abanyarwanda bamenye uwo mutego mbere, gusa FDLL niyo yababwira ibyababayeho kuko bari baziko ari imikino, ariko mugende mubaze abafashwe. Tuzahora turi maso twese abanyarwanda, kdi icyiza nuko twese turi kumwe, kuko twese amahoro turayakeneye, Leta yaduhaye inka itavanguye, abana bacu biga ntawe bavanguye, amashuri turayubaka mu turere twose n'imirenge yose, ntavangura muri twe ubworero uzashaka kutuvutsa amahoro twaharaniye twese tuzamurwaniriza hamwe. Mukomere
Musubize28.11.2012 saa 05:11
Kabeho
Uzabeshye abandi naho abanyarwanda ntibabeshwa, kandi utazi ubwende ashima ubwe
28.11.2012 saa 11:28
....
Abafaransa se kandi murabikoreye ? Ibi se bihuriye he ? None se USA yo na UK birabashyigikiye ? Muzakomeza gufunga umutwe no kubeshya kugeza ryari ?
28.11.2012 saa 11:49
Paul
Niko se Paul, ko hari uvuze ko France iri inyuma y'ibi biri kuba, ukazanamo USA na UK, ibi byo bihuriye he ? Warangiza uti mufunze imitwe....Ubu ibi uvuze urabona uwawe ufunguye ?
29.11.2012 saa 03:45
Pat
Njywewe ndabona abahezanguni nkawe nibo narangiriza muri 1930. Nib' utekereza reka nkubaze ? Uk' ubizi Urwanda rushobora gutera cyangwa ruratera gusa ? FDLR simperuka twarayirangijese ? Cyangwa barazuka ? Urumv' urwanda rushobora guterwa se ? hahahahaha, no kubesha ndabona bitangiye kubananira kabisa.
29.11.2012 saa 16:43
shiramugaciro
nimutahuke kumahoro, nimuza kungufu tuzabonana.Ingabo zachu zihagaze neza
Musubize28.11.2012 saa 04:09
KAGARAMA ANGELUS
Abanyarwanda muzageza ryari kugira iyo mumvire murakeka ko Ingabo zacu cyangwa Leta yacu ibyo yakora byose nubwo byaba ari imitwe byaba bidufitiye inyungu nk'abanyarwanda muri rusange.Ahubwo nimuze dushimire INGABO zacu haragahora umugongo wahetse INKOTANYI n'amabere yayonkeje
Musubize28.11.2012 saa 03:18
ngabo
sha mureke abahaze ,bavuge ibyo bashaka ! gusa nambaze njye waraye ntaryamye ,yarangiza akavuga ubusa ! gusahura kutubuza ibikorwa bidufitiye akamaro niwo mugambi gusa naho ibindi byo ntibishoboka namba !!!!!!! muzabagire inama yo gusubiza amerwe mu isaho kuko ntacyo barwanira ! mbega abarwanyi batangira INTEGO babaho ? banya RUBAVU IMANA iturinde !
Musubize28.11.2012 saa 02:14
lu
mubareke bakomeze baze rwihishwa ko ntaho bazaducikira se mbagiriye inama baza ku mugaragaro bagasubizwa mubuzima busanzwe hakiri kare kuko intambara irasenya ntiyubaka.
Musubize27.11.2012 saa 23:03
niyomugabo
njyewe ndatekereko dufiteingabozizikurwana kandinjyenizeyeko Imana i kumwenatwe
Musubize27.11.2012 saa 12:20
nkundimana joseph
Bareke baze baziko dusinziriye ariko ibyo baza kubona nisomo bahazi amateke ya congo
Musubize27.11.2012 saa 12:16
kanakuze
iyo ni imitwe mutangiye guteka kugirango mubone uko muzakuyora zahabu y abazayirwa mwitwaje fdlr erega hahoze ari ahanyu ! nimube arirwo rubanza mushinga.
Musubize27.11.2012 saa 12:03
kanyarwanda
Ibicucu nkamwe sinari mbiherutse ! Abanyarwanda tubayeho kuko tubigomba kandi Imana yaturemye ntiradukuraho amaboko ntitubeshejweho namabuye ya Congo nabakongomani ntacyo abamariye nayo gutuma birwa barwana boshye imbwa zihuriye mu mayezi.
27.11.2012 saa 15:00
rwandan
ariko sha wakitonze none se ubundi murabiyobewe ko ari u rwanda fdlr se mwayohereje mukareba ko amahoro ataboneka mu karere erega ukoma ibuye ugakoma n'ingasire !!!!!!!!
27.11.2012 saa 23:00
niyomugabo
Mujye mubeshya abaswa nkamwe muzunamuke kubaturage ngo muratubeshya muraza kubonako mwibeshye arimwe ejobundi mwaduteraguye amagrenade muratumara none mugeze naho mutwigiraho kurasa,none se ko M23 irikuva Goma nihehe handi munyura mutashye uretse hariya muvuga ko Far yanyuze kandi mutarahavuye ariho mwinjirira mugiye Congo ,mwabaye mute.
Musubize27.11.2012 saa 11:48
Maniriho
Nta muswa ukurenze. Ingabo za RDF ntizizi kurasa ku buryo zaje bubigiraho kurasa ( mwebwe bande ?) muri 2012 ? Hanyuma mwirukankanywe na nde muva mu Rwanda muri 1990 niba batari bazi kurasa ? Ahubwo niba isomo ry'ejo mutararibonye muzagaruke nanone muzaraswa ! Nabyo muzabyite ikinamico ariko ntimuzaba muzuka ! Naho ibya grenades byo, si bene wanyu babyemereye mu rukiko ku manywa y'ihangu ?
28.11.2012 saa 04:15
Kalinda
ok ntakibazo muvuge ibyo mushaka, gusa nuko twiteguye bihagije kurinda ubusugire bwigihugu nabagituye, humura rwanda ntawozongera kukuriza ukundi urubyiruko rwu Rda ntituzemera ko rugaruzwa umuheto. ariko fdlr imyaka ishize yose ifitikizere cyo kuzafata igihugu ? ntibishoboka. nibateheneza kuko inzira yimbunda yo yarabananiye bita igihe
Musubize27.11.2012 saa 11:26
benony lidax
Birasanzwe ko buri wa kabiri nimugoroba INDAMUTSA zitugezaho IKINAMICO ! Gusa mutubabarire mudushakire indi kuko iyi yo tumaze iminsi tuyumva kenshi. Niba ntayindi iboneka mudushyirireho indirimbo za KIZITO MIHIGO nabyo biradufasha. Igihe.com nizeye ko M23 itarafata aho mukorera mukaza kuntumikira. Murakoze !
Musubize27.11.2012 saa 11:22
Nkunda
Hahaha !!!! Nkunda rwose urandangije pe !!! Sha abanyarwanda bamaze guca akenge ntacyo wababeshya
28.11.2012 saa 01:30
Cyubahiro
@Nkunda na Cyubahiro : Erega n'ubwo mushyigikiye FDRL mukarwanya Leta muvuga ko n'ingabo zayo ziteye, namwe igitero cya FDRL cyabagiraho ingaruka cyangwa kikazigira ku miryango yanyu. Mwiyicarire inyuma ya computer mwivugire ibyo mushaka, ababizi ni abaturage ba hariya byabereye n'ingabo za RDF. Isomo ni rimwe gusa:ntacyo FDRL izabagezaho nta n'icyo izageraho ubwayo kandi abayirwanya kandi babishoboye barahari.
29.11.2012 saa 03:42
Kamali
Aya ni andi macenga muzanye yo gukomeza kurindagiz'abanyarwanda. Aho muvuga haturutse FDLR niho higaruriwe na M23,ku ruhande rw'u Rwanda ni RDF ihagenzura,murashaka kuvugase ko n'iyo aba barwanyi baba banyuze mu kirere M23 idafite machine-gun cyangwa anti aircraft ngo babahanure ?Inzira ishoboka baba baciyemo ni mu kuzimu.Muri macye rero ni abazimu bateye ntabwo ari abo mutubwiye hejuru.
Musubize27.11.2012 saa 10:28
gasongo
Mbere y'uko uvuga ujye ubanza ukore ubushakashatsi bwigitekerezo ubushaka gutanga. Urugero Machine-gun ninde wakubwiye ko ishinzwe guhanura indege, icyindi anti aircraft weapons uzi uko zigura ? ni ibihugu bingahe bizitunze muri Africa ? ubona ibihugu bya Africa bidasaba inkunga zababagenzurira icyirere ukibwira ko impamvu ari iyihe ? Naho ubundi reka uRwanda rukomeze ruhangane n' ibibazo rwifitiye we gukomeza kurwongerera kuko nawe uri umunyarwanda ukeneye gukoresha ibyiza gihugu cyagezeho nka internet ukoresha ubu ?
30.11.2012 saa 01:39
baribeshya burya sibuno nimbwa cyane kuko ibyobatekereza ntibashobora kuzabigeraho namba
Musubize27.11.2012 saa 10:26
Uwizeyimana Valens
abaturage bacu batuye i rubavu bahumure cyane kandi bakomere ingabo zacu zirahari kandi ibyabanje nibyo byari bikomeye kurusha ibyo kandi barahatubereye kandi nuwabatsinze ntaho yagiye nuko rero mukomere kandi imana irabazi
Musubize27.11.2012 saa 09:44
felix niyonshuti
abaturage bacu batuye i rubavu bahumure cyane kandi bakomere ingabo zacu zirahari kandi ibyabanje nibyo byari bikomeye kurusha ibyo kandi barahatubereye kandi nuwabatsinze ntaho yagiye nuko rero mukomere kandi imana irabazi
Musubize27.11.2012 saa 09:42
felix niyonshuti
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!