00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho gutera icyuma Ntawukuriryayo Roger batawe muri yombi

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 27 October 2012 saa 11:53
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi iratangaza ko Polisi yo muri icyo gihugu imaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera icyuma umuhungu wa Perezida wa Sena y’u Rwanda witwa Ntawukuriryayo Roger.
Polisi ntiratangaza amazina n’inkomoko y’abakekwaho guhohotera Ntawukuriryayo ubwo yacaga i Buruseli yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2012.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Twishimiye akazi kakozwe na (…)

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi iratangaza ko Polisi yo muri icyo gihugu imaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera icyuma umuhungu wa Perezida wa Sena y’u Rwanda witwa Ntawukuriryayo Roger.

Polisi ntiratangaza amazina n’inkomoko y’abakekwaho guhohotera Ntawukuriryayo ubwo yacaga i Buruseli yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2012.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Twishimiye akazi kakozwe na polisi ya hano, igisigaye twifuza nuko abo bantu bashyikirizwa ubutabera bagahanwa.”

Robert Masozera yatangarije kandi ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Ambasade y’u Rwanda ikomeje gukorana neza n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kugira ngo abahohoteye Roger Ntawukuriryayo bashyikirizwe ubutabera.

Ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2012, ubwo Roger yatemberanaga n’abandi bana babiri b’Abanyarwanda ndetse n’undi w’inshuti ye w’Umukongomani, basagariwe n’agatsiko k’abirabura bagera ku munani, maze bamutera icyuma mu mara, ku bw’amahirwe yahise atabarwa ajyanwa mu bitaro ataritaba Imana, nyuma ariko akaba yaraje kubagwa.

Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru (Meet The President) yashimangiye ko igihugu cy’u Bubiligi kirimo gukorana n’Ambasade y’u Rwanda kugira ngo abakoze ayo marorerwa bagezwe mu bucamanza.

N’ubwo hakekwa ko abateye icyuma Ntawukuriryayo Roger ari abirabura; ntiharashyirwa ahagaragara inkomoko yabo nyakuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages