IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abagendana amafaranga y’umurengera bazajya bakurikiranwa


Yanditswe kuya 27-11-2012 - Saa 07:25' na Izuba Rirashe

Polisi y’igihugu iratangaza ko yatangiye gukurikirana abantu bagendana amafaranga y’umurengera mu ngendo zabo, mu rwego rwo kurwanya icyaha cy’iyezandonke (money Laundering).

Ishami rishinzwe gukora iperereza ku mari (Financial investigative Unit) muri Polisi y’igihugu, rivuga ko n’ubwo rikora igenzura ry’abantu bitwaza amafaranga menshi mu ngendo zabo ; nta burenganzira rirahabwa bwo kugira icyo ribikoraho kuko nta ngano y’amafaranga irashyirwaho.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba rirashe avuga ko Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rya FIU Supt. Kamali Theophilos yagize ati “Twatangiye gukurikirana abagendana amafaranga, ariko bigarukira ku kumenya ayo bitwaje gusa kuko hatariho amafaranga runaka yagenwe umuntu atagomba kurenza iyo agiye mu rugendo.”

Supt. Kamali yongeraho ko Inama Nkuru y’Iperereza ku byaha by’amafaranga itaragena ingano y’amafaranga umuntu adakwiye kurenza mu rugendo, kuko hakigishwa inama (consultations) izindi nzego, ariko bitabuza urwego akuriye kumenya amakuru ya ngombwa.

Supt. Kamali ,ati “Biradufasha kumenya uburemere bw’ikibazo gihari, kandi iyo dukeka ko umuntu atwaye amafaranga menshi arakemangwa, turamuhagarika ibindi bikazakomeza nyuma tumaze kumenya aho amafaranga ayakuye n’aho ayajyanye. Hari n’igihe tumusaba kuyanyuza muri banki, akazamusanga aho agiye.”

Mu mwaka wa 2008 ni bwo hashyizweho itegeko n° 47/2008 ryo ku wa cyenda Nzeri 2008, rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.

Iri tegeko rigamije gukumira, gutahura, kurwanya no guca ikoreshwa ry’ibigo by’imari cyangwa izindi nzego z’ubukungu hagambiriwe iyezandonke no kurwanya iterankunga ry’ibikorwa by’iterabwoba, byaba bifitanye cyangwa bidafitanye isano n’iyezandonke.

Nibura buri kwezi ku kibuga cy’indege i Kanombe hashobora kunyura amafaranga [abantu bitwaje mu mifuka] ari hagati y’ibihumbi magana cyenda na miliyoni y’amadolari ya Amerika.

Ishami rishinzwe iperereza ku mari muri Polisi y’igihugu (FIU) ritangaza ko kuva uyu mwaka utangiye, ukwezi kwa Mutarama 2012 hasohotse mu gihugu miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amadolari, naho ukwezi kumaze gusohokamo amafaranga make ni Nzeli ahasohotse ibihumbi 799 by’amadolari ya Amerika.

Polisi ivuga ko abitwaza amafaranga mu mifuka yabo [batifashishije banki] ari abacuruzi b’Abanyarwanda bajya kurangura cyane cyane i Dubai no mu Bushinwa.

Ingingo ya karindwi y’itegeko rikumira rikanahana icyaha cy’iyezandonke no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, igira iti “Aba akoze icyaha cy’iyezandonke, umuntu wese usohotse cyangwa winjiye muri Repubulika y’u Rwanda atwaye amafaranga cyangwa impapuro zivunjwamo amafaranga aruta ikigero cyashyizweho n’ishami rishinzwe iperereza ku mari atarayamenyekanishije, uretse amafaranga afitiwe urupapuro rwo kubikuza rwatanzwe na banki yemewe mu Rwanda.”

Kuva iri tegeko ryajyaho mu mwaka wa 2008, iyi ngingo ntirubahirizwa nkuko Polisi ibitangaza, kuko hatarashyirwaho ingano y’amafaranga ntarengwa umuntu yitwaza atayamenyekanishije. Icyakora ishami rya Polisi rishinzwe kugenza no gukumira icyaha cy’iyezandonke ryaba ryarasabye inzego bireba ko umuntu urengeje amafaranga angana n’amadolari ibihumbi 10 ya Amerika ari we ugomba kubanza kuyamenyekanisha mbere y’uko ayitwaza.

Ntibiramenyekana igihe hazemezwa ingano y’amafaranga agomba kumenyekanishwa.

Gusa hari amakuru yemeza ko abantu batinya gukoresha inzira z’amabanki, kuko ngo zibaca amafaranga menshi ya komisiyo ahandi amabanki agatinda kubagezaho amafaranga yabo bagahitamo kuyatwara mu mifuka. Icyakora Polisi igira inama abantu kwirinda kwitwaza imirundo y’amafaranga, kuko bishobora kubatera umutekano mucye harimo no kuyibwa.

IBITEKEREZO
ikibazo nuko abakomeye nkabaministre nibo babitsa hanze mumahanga none bene ngofero ngo nibo batagomba kuyambutsa. hubwo nimubishishikarize abahebwa meshi. nakabarikubaka amazu mumahanga bo bite kandi barazwi.
Musubize27.11.2012 saa 05:09
kaneza
Nibyiza Kuba Haragiye Itegeko Kandi Rikaba rifitiye akamaro kanini abanyarwanda , ariko Muribuka ko BANKS zacu hano Murwanda Zidakora Habe Nagatoya Koko ? Muzi Imikorere yazo , Mwe mubanze mushake uko hakubakwa Bank System yacu irananiwe kandi uko igenda inanirwa ninako Iryo koreshwa ryo kwinjiza no gusohora amafranga birushaho gukorwa , ibi ndabivuga kuko mukazi nkora kaburi munsi nkorana n' abanyamahanga binjiza amafranga bakanayasohora kubera ko BANK SYSTEM yacu irabagora , usanga umuntu afite amafranga kuri account yiwabo ariko iyo ageze Ino USIBYE Bank of Kigali na ECOBANK nayo ikora muri AFRICA gusa arizo zikora ariko nazo zikata percentage nini cane ugasanga urakorera Business Mugihombo . so babanze bakore iyo Bank system hama bashire itegeko mubikorwa nibyo byiza kubanza gukiza kimwe ukabona kuvura ikindi ......
Musubize27.11.2012 saa 04:43
Samy
Nibyo haba gukurikirana amafaranga asohoka nayinjira ariko si byiza gufunga cyane imiyobobora aya mafaranga anyuramo kuko mubihugu bagerageza gukurikirana amafaranga asohoka cyane cyane kurenza ayinjira nibo bafite ibibazo muri Afrika.Birababaza kuba umuntu yazana amafaranga ye mu gihugu akabuzwa uburenganzira bwo kongera kuyatahana or kongera kuyajyana aho ashaka gushora imari.Akajagari kaba mubihugu bimwe by'Afrika muri ibi by'amafaranga muramenye rwose nti muzakazane mu Rwanda dore ko hari igihe abafata ibyemezo babikora batabanje kubaza abo bireba hanyuma bikazagira ingaruka nyuma kandi ingero zirahari nyinshi zagiye zibaho. Ibyemezo nkibyo bihubukiwe byagiye bifatwa nyuma bikagaragaza isura mbi (nko muburezi, n'ubuvuzi nahandi ntarondoye) bityo rero niki kibazo cy'amafaranga yinjiranywa cyangwa asohokanwa muzabyigeho kandi murebe nuko amabanki yacu ahagaze murwego rwo gufasha abanyarwanda n'abanyamahanga bayiyambaza muri ibyo byerekeranye na za transifer money nuko bihenze cyangwa se bitinda kandi bikagira ingaruka mbi mubucuruzi no mu iterambere. Mu Rwanda tujye twemera ko hari ibyo twayemo imbere ko hari nibyo tukiri inyuma. Murakoze
Musubize27.11.2012 saa 04:03
Mugande Theogene
@ ##### ariko amafaranga yakorewe kuzenguruka mu bantu, akinjira akanasohoka mu gihugu kuko bitabaye ibyo ahubwo twakena
Musubize27.11.2012 saa 03:50
nikobiri
ooh kweri ! ubwo se iritegekeko ritinzwa ni iki ? ko ndeba ryubahirizwa ahandi mu rwego rwogusigasira the Economy of a country. so, ryihutishwe kuko dukeneye gutera imbere kabisa. amafaranga ntarengwa se harabura iki ngo agenwe ? ko, numvaga ayatoragurwaga kuri Airport yabanyaburayi ari menshi ? mubifatire umwanzuro vuba, nkuko abanyarwanda babizeye mu gushakira u Rwanda ibyiza. merci
Musubize27.11.2012 saa 02:42
rutikuzi
HARI ICYO MUKWIYE GUSHINGIRAHO ARIKO : MURI 2006 NAKORANYE N'ABAZUNGU BARI BAVUYE AUSTRALIA. TWASHATSE BANQUE N'IMWE MU RWANDA YAMUHA AMAFARANGA (YARI AFITE VISA CARD) TURAHEBA...IYATUGOBOTSE YONYINE, N'UBWO IDUHENZE CYANE NI B.K. NABWO IDUHA AMANYARWANDA. NONE SE UBWO IYO BAYAGENDANA MWARI KUBAHAGARIKA ? MUKWIYE KUBANZA MUKAMENYA IMIKORERE YA BANQUE ZANYU.(IMIKORERE IKIRI INYUMA)
Musubize27.11.2012 saa 01:09
Hello
Ahandi mu bihugu byateye imbere iyo usohokanye cyangwa winjiranye amadolari arenze ibihumbi icumi urandikwa kugira ngo haramutse hagize ikiba ukurikiranwe. Gusa ni byiza ko bikurikiranwa kugira ngo harebwe koko niba ayo mafaranga asohorwa hari ibicuruzwa agurwamo bikaza mu gihugu cyangwa se niba ari babandi bayafata bakayavutsa igihugu kandi nacyo kikeneye bakayajyana gukiza amabanki yo mu Burayi bityo bigatuma duhora dukennye. Iyi mechanisme igiyeho rero ayagandaga ntagaruke ntiyakongera kuba menshi ari nabyo byatuma ifaranga ryacu ridata agaciro bikabije.
Musubize26.11.2012 saa 23:48
######

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!