H.E. Paul azi icyo akwiye gukora.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arakunzwe n'abanyarwanda , ntitukugondoje ariko turasaba ko mwakomeza mukayobora aiki gihugu rwose kuko aho mukigejeje ntawundi wari kukihageza.Abavuga ngo hari abandi njye ntabo mbona pe !!1 igihugu cyageze iyo kigwa mw'icuraburindi badahari ?. watangije byinshi kandi hari byinshi cyane utarasoza, rero jyewe nk'umuntu ukunda uRWANDA ndakwisabira kutwemerera kutuyobora, naho ibyamategeko ashyirwaho n'abanyarwanda cyane ko aribo azayobora. ugirango bariya birirwa basakuza usibye gukunda byacitse hari uzababzwa nuko umutorage wa NYARUGUGU, cyangwa GISAGARA yaburaye, ko yabuze Mutuelle de santé ibyo umusaza agejeje ku Rwanda n'impumyi zitabona zirabyumva. HE usijari na International community ndabizi baragutinya cyaneee... Korera kandi ushimishe abanyarwanda nicyo wahamagariwe. gusa sinzi niba usoma igihe.com ariko uzabasha kukubona ari umusomyi wa igihe.com azakumpere ubu butumwa.Hata tukonde kama misumari, nywere zitoke vicuani hatuwezi kurudi nyuma. Imana yirirwa ahandi igatha mu RWANDA ikomeze iduhe amahoro.
NI BYO REKA DUKOMEZE TWIYUBAKIRE IGIHUGU CYACU DUKOMEZA UBUMWE HAMWE NA HE AKOMEZE ATUYOBORE TUZAMUTORERE INDI MANDA YA TWIGISHIZE IBINTU BYINSHI BYIZA HARIMO KUBAHANA
mitangiye kudushukira umusaza,nimumureke aruhuke,mufite ubwengye namwe ngaho muyobore !
ugeze kucyo yavunikiye agiha agaciro.nimuvuge ibyobyose ntimuzi aho igihugu cyavuye.HE KAGAME wamunganya iki ko ari Imana y'I Rwanda ! iyaba yari yemeye abavuga bakavuga ni ryari se batavuze ?ntimukagereranye ibindi bihugu n'u Rwanda.uzi guhuza uwiciwe n'uwamwiciye ? ibyo byose muvuga ntimuzi kuyobora igihugu cyahuye n'ibibazo nk'u rwanda.
uriya mucecuru wteraga indirimbo urukerereza nizere ko rwmubonye, bigaragara ko mu cyaro hari impano ministeri y'umuco na siporo itajya ibyaza umusaruro ahubwo bakirirwa bafasha abashishuzi badafite icyo bateza imbere ho u Rwanda mu bijyanye na muzika
Icyampa Imana igafasha abanyrwanda naho uyobora sicyo kibazo ahubwo gahunda ye kugihugu no kubanyarwanda.
Mwese Imana ibafashe ifashe umukuru w'igihugu uriho ubu kuyobora neza ifashe abannyarwanda gukunda igihugu, kubabarirana no gukundana hanyuma twese dushyire hamwe tureke guhora twisenya ikibazo si utegeka igihugu ahubwo ni uko agitegeka. Uwo Imana izadushimira azadutegeke apfa guharanira ubumwe, urukundo, uburinganire n'iterambere ry'amanyarwanda bose.
HE, rwose turamwemera kandi ntabatamwere azabibereka turashaka kwaba nka obama muri EAC maze nabo akabereka ubuhangabwe hamwe nimpanoye turagushyigiki muzehe wacu kuribyo tukwifuriza
jyewe ntekereza ko yari akwiye gutanga umwanya tukareba ko hari abamwigiyeho ibyiza aho guhora tumuvunisha nawe akwiye ikiruhuko akareba ko abo yatoje hari icyo basigaranye kuko ingando, intore amahugurwa bahabwa ndakeka atari ukugwiza umurongo ngo arebe ko afite abantu kandi ntabahari ni abahe umwanya bakoreshe izo nyigisho turebe urwego bagezeho. wenda byanze ni bwo twamusaba gusubiraho ariko turebe ko aramutse adahari U rwanda rwakomeza gauhunda inziza kuko sinibaza niba tuzamuhorana kuko hari igihe kizagera n'Imana ikamukenera. bigenze bityo se tuvuge ko U rwanda rutabaho ?
PEREZIDA WACU NI PROFESSEUR MURI BYOSE.
Nibyo ariko ashobora gukomeza kuyobora FPR kandi niyo moteri ya Guverinema noneho Undi akaba ariwe uba Perezida erega burya harimo akazi
Iyakaremye niyo ikamena abatabishaka nubundi ajyaho ntibabishakaga,iyamushyizeho yarizibibazo igihugu gifite kdi nubu ntibirashira,yego ntibizashira burundu kuko turi kwisi ndetse nababiteza nibamwe mubatamushaka kuko batanejejwe nibyiza igihugu kigezeho,bitonde igihe ntikiragera 'Le chien aboit la caravane passe
Oyeee HE rwose umva ko bavuga ngwiki nanjye ndumva kabisa nakongera indi manda kuko aho tugeze turi ndashyikirwa rwose none se ntacyanshimishije nkukuntu wa huje abanyarwanda ubereka ko bose ari bene adamu ibindi nti mumbaze.
ni umuhanga koko bizwi natwe yahabuye atugarura iwacu.komeza imihigo ntore izirusha intambwe.
Icyakora jye ndabona umusaza yajabwa indi manda mirwego rwokumushimira ariko itegekorridahindutse nyuma undi nawe akagendera lumurongo isanzwe.murakoze..
Iyo abyanga yari guhinduka intwari ya africa...... y u Rwanda N iyisi
Ntawifuza ko akaryoshye kava mu itama, n'umwana ntiyifuza gucuka kw'ibere ! manda musaba rero mwasaba n'izindi ugasanga u Rwanda inshingano rwihaye nk'igihugu kigendera ku mategeko(Etat de droit) tubaye nk'abanya furika bandi barangwa no kugundira ubuyobozi no kuvangavanga amategeko uko bishakiye. Harakabaho umukuru w'igihugu, harakabaho itegeko nshinga ryatowe n'abaturage.
Abaturage nibareke kudushukira Umusaza bashaka kumukoresha amakosa Njye mbona ahubwo ari igihe cyo gutekereza hakirikare uwa musimbura akigishwa noneho Nyakubahwa HE agahabwa umwanya w'ikirenga(nko muri SENA ;OMBUDSMAN)nk'umuntu wakoreye igihugu neza AHUBWO ITEGEKONSHINGA RIKABONA GUHINDURWA HAKAJYAMO KO UWAHOZE ARI PEREZIDA ASHOBORA KONGERA KWIYAMAMAZA NYUMA Y'IMYAKA5 NIBURA ARANGIJE MANDA ZE 2.
Bityo tukabanza tukareba nabo babikeneye uko byagenda naho kudusubiza inyuma bwo ntitwabimwemerera kuko SENAT ;PARLEMENT ;ndetse n'UMUVUNYI baba bashinzwe kumugira inama kandi na Nyakubahwa dufite ubu yaba arimo,tutirengagije ko haba harateguwe hakiri kare abazatangwa ho abakandida mumashyaka abyifuza.
NIBYIZA KUBITEKEREZA KARE BIGATANGIRA KWITEGURWA MUNZEGO ZIBISHINZWE.
jye ndumva u Rwanda aho rugeze, igihugu kidakwiriye kongera kugwa mu mutego abanyarwanda bo hambere baguyemo wo kwigishwa ko Habyarimana ari we wenyine wari ushoboye ! Mwese muzi ibyago byagwiriye igihugu ! tureke intambwe yari imaze kugerwaho isegasirwe noneho abandi bayobozi bazaza muri 2017 bazubakire kuri uwo musingi ; nah'abavuga ngo constitution ihinduke ndumva hakwiriye gushyirwaho gahunda yo kubasobanurira ingaruka zabyo ndetse abandi banyapolitiki u Rwanda rufite batangire kwiga uko igihugu cyakomezwa kuyoborwa no kubakwa neza mu buryo bubereye buri munyarwanda. Imana ikomeze kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.