00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyiciro cya nyuma cy’ingabo z’u Rwanda cyasimbuwe muri Sudani y’Amajyepfo

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 21 February 2013 saa 03:44
Yasuwe :

Mu gihe hari hashize iminsi abasirikare b’u Rwanda 850 babungabunga umutekano muri Sudani y’Amajyepfo basimburwa, icyiciro cya nyuma kigizwe n’abasirikare 146 bageze i Kigali ku wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2013, bahita basimburwa n’abandi.
Ingabo z’u Rwanda zasimbuwe, zari mu cyiro cya 5 ari nacyo cyuma cy’abasirikare 850 bo muri Batayo ya gatatu imaze amezi icyenda mu mutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, basimbuwe na bagenzi babo 146 bo muri Batayo ya (…)

Mu gihe hari hashize iminsi abasirikare b’u Rwanda 850 babungabunga umutekano muri Sudani y’Amajyepfo basimburwa, icyiciro cya nyuma kigizwe n’abasirikare 146 bageze i Kigali ku wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2013, bahita basimburwa n’abandi.

Ingabo z’u Rwanda zasimbuwe, zari mu cyiro cya 5 ari nacyo cyuma cy’abasirikare 850 bo muri Batayo ya gatatu imaze amezi icyenda mu mutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, basimbuwe na bagenzi babo 146 bo muri Batayo ya 47.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen. Charles Kayonga, yakira abavuye mu butumwa bw’amahoro, yabashimiye ingufu bakoresheje mu guhesha agaciro u Rwanda, bakaba banashimwa n’abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Lt Gen Kayonga ati “Umuhigo w’ingabo z’u Rwanda(RDF) muwushoje neza, ubu mugiye kutubwira neza uburyo mwashoje inshingano zanyu, zinashimwa n’abasirikare ba Sudan bari hano mu Rwanda. Mukomeze ubutwari bwanyu kandi amasomo mu vanyeyo, muzayageze no kubazajyayo babasimbuye.”

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen. Charles Kayonga yakira Brig. Gen. Andrew Kagame wari uyoboye iyi batayo ya gatatu irangije ubutumwa muri Sudani y'Amajyepfo

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangarije ko aba basirake muri Sudan y’Amajyepfo bakoraga ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bakongeraho no gufasha abaturage ibikorwa by’iterambere.

Brig. Gen. Andrew Kagame wari uyoboye iyi batayo ya gatatu irangije ubutumwa, yatangaje ko bimwe mu bikorwa bakoze birimo kubaka imihanda n’ibiraro, gusana ibibuga by’indege, nk’icya Tambura cyari cyarangiritse, ariko ubu indege zikaba zigikoresha.

Brig Gen Kagame agaragaza ko banafashaga abaturage bo hasi kwiteza imbere ati “Abaturage ba Sudani, mbere wasangaga batazi guhinga bahingishaga ibiti, ariko tumaze kugerayo twabaguriye amasuka 500 ku buryo ubu dusize n’imyaka yeze.”

Indege ya Rwandair imaze kugera i Kanombe izanye ingabo zirangije ubutumwa bw'amahoro muri Sudani y'Amajyepfo
Lt Gen. Charles Kayonga ashimira ingabo zirangije ubutumwa

Amafoto/Steve Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .