Ihuriro ry’imiryango irengera abaturage isaga 17 (Sosiyete Sivile nyarwanda), ryashyize hanze itangazo rihamagarira imiryango mpuzamahanga yose Tanzania ibarizwamo, ko yayishyiraho igitutu ikarekera aho ibikorwa bigayitse byo guhohotera Abanyarwanda ko abo yirukanye bataha bagacyurwa mu mahoro, ndetse bagasubizwa n’imwe mu mitungo yabo ku bayambuwe.
Muri iri tangazo Sosiyete Sivile iragira iti "Turasaba imiryango mpuzamahanga Tanzania ibereye umunyamuryango ; UN, AU, na EAC, n’indi miryango itari iya Leta irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu guhaguruka bagahagarika ibi bikorwa bigayitse, hagakorwa iperereza ku ihohoterwa ririmo gukorerwa Abanyarwanda batuye muri Tanzaniya, bagacyurwa mu mahoro, abatandukanyijwe n’imiryango yabo bagahuzwa n’ababo vuba bishoboka, kandi bagahabwa ingurane n’indishyi ku mitungo yabo banyazwe cyangwa bangirijwe."
Muri iri tangazo rikubiyemo icyifuzo cya sosiyete sivili banasaba ko Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yakwibutswa ko ibyo ikora bibujijwe n’amasezerano atandukanye yashyizeho umukono, kandi ko ishobora kuzabihanirwa bikomeye n’inzego zibishinzwe.
Iki cyifuzo Sosiyete Sivile ikigaragaje nyuma y’uko Abanyarwanda bagera ku bihumbi 20 bashyiriweho itegeko ryo kwirukanwa muri Tanzania kubera ko nta byangombwa byo kuhatura bafite, maze igihe bari bahawe kitaranagera, bagatangira kwirukanwa ku gahato no kugirirwa nabi bamburwa imitungo yabo.
Mu birukanywe muri Tanzania bamaze kugera mu Rwanda basaga ibihumbi bine, bamwe muri bo bagaragaza ko bahohotewe bikomeye.
Mukamana Sifa uri mu kigero cy’imyaka 42 waganiriye na IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2013 mu nkambi ya Kiyanza, iri mu karere ka Kirehe, yakiriye Abanyarwanda birukanywe Tanzania yagize ati “Banyambuye abana banjye batandatu, sinzi icyo nakora kugeza ubu, nzabona abana banjye gute, nakorerwa iki koko, mbaye inshike narabyaye, ni nde wamfasha ?”
Si uyu wenyine kuko hari umwe mu bagabo muri benshi basize abana babo muri iki gihugu baganiriye na IGIHE wavuze arira ko yasize abana be batatu ndetse n’umugore we muri Tanzaniya.
Minani Jean w’imyaka 53 wabaga mu gace ka Karagwe yagize ati “ Nsizeyo umugore n’abana banjye bane, nta kindi nakora gusa mbonye umuryango wanjye naba nsubijwe amagara yanjye.”
Kanda kuri iyi nyandiko ya PDF usome ibivugwa byose mu itangazo rya Sosiyete Sivile:



















TANGA IGITEKEREZO