Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara, nyuma y’igihe ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bimwe bigahitana ubuzima bw’abantu.
Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota ibiri z’umugoroba (5:02 pm), ku muhanda ugana i Rubavu hatambutse imodoka z’intambara (burende) eshanu zirimo abasore bambaye amasarubeti y’icyatsi, ikamyo nini eshanu zikoreye ibibunda bya rutura (ibifaru), ikamyo ntoya eshanu zirimo abasirikare, izindi kamyo ntoya zikoreye ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’imodoka ntoya zo mu bwoko bwa Toyota 11.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Joseph Nzabamwita, na we yari ahagaze ku ruhande abanyamakuru bareba ibikoresho bya gisirikare bitambuka.
Ibikoresho bya Gisirikare byerekeje umuhanda ugana Rubavu mu gihe aka karere kamaze guterwamo ibisasu bisaga 30 biraswa n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2013, mu mujyi wa Rubavu harashwe ibisasu inshuro ebyiri bihitana abantu batatu.
Abaturage ku muhanda ugana Rubavu (Giticyinyoni) bari benshi bashungereye.
Ibi bikoresho byoherejwe i Rubavu bikurikira itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye, rivuga ko aho bigeze nta kwihanganira ubushotoranyi bw’ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi Guverinoma, Louise Mushikiwabo, yagize ati “Iraswa ry’ibisasu rikomeje ku butaka bw’u Rwanda ntiryakwihanganirwa, nk’uko byagenda kuri buri gihugu cyose gifite ubutavogerwa n’ubwigenge. Abanyarwanda b’abasivili ni bo bibasiwe n’ibi bisasu. Twakomeje kwitonda igihe kirekire uko dushoboye, ariko aho bigeze ubu bushotoranyi ntibugishobora kwihanganirwa. Dufite ubushobozi bwo kugenda tukamenya uwaturasheho, kandi ntituzazuyaza kurinda ubutaka bwacu. U Rwanda rufite inshingano yo kurinda abaturage barwo.”
Andi mafoto kanda hano
Inkuru zindi wasoma ku bisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda:
1.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ubugira-kane-ibisasu-biturutse
2.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/gisenyi-ibisasu-byatewe-mu-mujyi
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO