Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Meles Zenawi atabarutse mu ijoro ryo kuwa Mbere, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yoherereje ubutumwa bw’akababaro iki gihugu ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera.
Mu itangazo dukesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko Perezida Kagame yagaragaje Meles Zenawi nk’umuyobozi wari ufite icyerekezo ndetse n’ubushishozi buhagije mu guhindura imibereho n’ubukungu bwa Etiyopiya ndetse yewe na Afurika muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye cyane ubucuti budasanzwe Zenawi yerekanye ku Rwanda mu myaka ishize kandi akaba mu izina ry’Abanyarwanda, yifanyije n’Abanya-Etiyopiya muri ibi bihe bikomeye barimo.
Umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Meles Zenawi wagejejwe Addis Abeba uvanwe mu Bubiligi aho yaguye, maze ushyitswa mu ngoro yakoreragamo mu gihe hagitegerejwe ko hatangazwa igihe cyo kumushyingura.


















TANGA IGITEKEREZO