Imyivumbagatanyo yabaye hagati y’amoko abiri "Zwai" na "Tobous" mu Mujyi wa Koufra muri Libiya yahitanye abaturage 17.
Amakuru dukesha BBC avuga ko umuvugizi wa CNT Mohammed al-Harizi yemeza ko nyuma y’aba 17 bamaze gushiramo umwuka, abandi barenga 20 bakomeretse ndetse imibare ishobora gukomeza kwiyongera.
Mohammed al-Harizi avuga ko abantu bataramenyekana bateye uyu mujyi bitwaje intwaro bagatangira kurasa abawutuyemo ariko ngo bakomeje gukumirwa n’abasezerewe mu ngabo bibumbiye mu mutwe wa "Thouars" bakomeje kubarwanya kugeza aho bababujije kwinjira mu mujyi rwagati.
Umwe mu baturage bakomoka mu bwoko bw’aba-Tobou avuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa n’abo mu bwoko bw’aba-Zwai bwashatse kubatsemba mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kadhafi.
Ibi ariko ano moko yombi ntabivugaho rumwe kuko abo mu bwoko bw’aba-Zwai bemeza ko bakoze ibyo bitero mu rwego rwo kwihorera kubera abantu babo batanu bishwe urw’agashinyaguro n’abo mu bwoko bw’aba-Tobou.
Mu gihugu cya Libiya buri kwezi ntihasiba gupfa abantu kuva igikorwa cyo guhirika Kadhafi ku ngoma cyatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2011.


















TANGA IGITEKEREZO